00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushiki wa Jules Sentore yitiranyijwe n’umukobwa baherutse kubyarana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 February 2015 saa 01:51
Yasuwe :

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’abakundanye, Jules Sentore yasohokanye na mushiki we muri Serena Hotel itangazamakuru ribateye imboni ryita uyu Nyampinga Innocente baherutse kubyarana.

Byinshi mu bitangazamakuru byanditse bigaragaza ko ku nshuro ya mbere Jules Sentore yasohokanye mu ruhame Innocente Nyampinga baherutse kubyarana ibindi bikavuga ko yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we uherutse kwibaruka. Uyu mukobwa benshi bise Innocente ni mushiki w’uyu muhanzi.

Akibibona ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru, Sentore yaratunguwe cyane. Ati “Natunguwe, uriya mukobwa ntabwo ari we Innocente Nyampinga, uriya ni mushiki wanjye. Nyina ni tante(nyina wabo) na we twari kumwe muri Serena. Uriya si we mukunzi wanjye, uwanjye aracyari kumwe n’umwana”

Abajijwe impamvu atasohokanye Nyampinga Innocente baherutse kubyarana, Sentore yagize ati “Aracyari kumwe n’uruhinja, ntabwo nari kumusohokana atarakomera neza.”

Kugeza ubu izina ry’umukobwa wa Jules Sentore na Innocente ntibararishyira hanze. Sentore ati “Umwana ameze neza, na nyina araho. Ntabwo turashyira hanze izina rye ndacyaribitse”

Mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mutarama 2015 nibwo Innocente yibarutse umukobwa mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .