00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS4: Mu gitaramo cya mbere cya ‘Live’ Sentore yanikiye benshi (Video)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 June 2014 saa 09:22
Yasuwe :

Kuwa 21 Kamena 2014, i Kigali muri Parking ya Stade Amahoro habereye igitaramo cy’abahanzi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 4. Muri iki gitaramo abahatana bose baririmbye indirimbo ebyiri banahabwa amanota n’akanama kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Manzi. Nubwo abatangaga amanota batayatangaje, abari aho bakurikiye imyitwarire y’umuhanzi Jules Sentore ku rubyiniro n’uburyo yaririmbye baranyuzwe benshi banavuga ko ariwe waririmbye neza kurusha abandi.
Uyu muhanzi (...)

Uyu muhanzi usanzwe aririmba indirimbo zifite inkomoko kuri gakondo nyarwanda, niwe wenyine wazanye ababyinnyi bahamiriza nk’intore.

Mu ipantaro n’ishati byera n’intore z’imishanana yera, uko niko Sentore yaje ku rubyiniro n’ababyinnyi be bitakuma baca n’imigara.

Mu kanya gato bahise bacuranga indirimbo yise ‘Ngizo ziraje’. Iyi ndirimbo iri mu njyana gakondo uyu muhanzi yayiririmbye ari kubyinirwa n’abasore bakenyeye ariko nawe agacishamo akitakuma agaca umugara ukabona bifite injyana.

Iyi ndirimbo irangiye, Sentore yacishijeho icyivugo maze akomereza ku ndirimbo ‘Ndayoboza’, iyi isa n’iri mu ruzungu ari nabyo byatumye ahindura ababyinnyi maze haza abasa n’ababyina La salsa ariko nawe agacishamo akabyina.

Kuririmba neza ntabwo aribyo byonyine bigenderwaho muri iri rushanwa kuko harebwa uburyo umuhanzi akunzwe, iyi ni imbogamizi ku bahanzi bagaragaje ijwi n’ubuhanga mu kuririmba ariko badafite abafana benshi nka Sentore n’abandi bari muri iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere.

Ku ruhande rwa Sentore yari afite abafana ariko batari benshi, gusa bari baje bitwaje ibyapa bimwamamaza.

Mu itangwa ry’amanota hari ibintu 4 by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho: Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba (performance 30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).

Iyo PGGSS4 iba igamije gushaka abahanzi bazi kuririmba neza, Jules Sentore yari kuba afite amahirwe yo kuzaza mu ba mbere ugendeye ku buryo yitwaye muri iki gitaramo.

Reba Sentore aririmba hano

Mu nkuru zacu zitaha turabagezaho uko abandi bahanzi bitwaye

Amafoto: Faustin Nkurunziza

Kanda hano urebe amafoto y’iki gitaramo

Video: Eliel Niyonzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .