00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafunze igitaramo cya Sentore kigitangira bisiga agahinda mu bafana (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 March 2016 saa 10:59
Yasuwe :

Mu ijoro ryacyeye abahanzi Jules Sentore, Christopher na Bruce Melody bahuriye mu gitaramo cyafunzwe na kigitangira bituma abafana batahana intimba abandi barijujuta.

Igitaramo cyiswe ‘Jules Sentore in Concert’ cyamuhuje n’abahanzi Bruce Melody na Christopher, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016 kuri Villa Portofino i Nyarutarama.

Aba bahanzi bari bakoze igitaramo cyihariye aho bagombaga guhurira ku rubyiniro bagafatanya mu ndirimbo zabo zose kuko no mu myiteguro bitoreje hamwe ku buryo nta cyari kubasoba mu miririmbire.

Igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri n’igice gusa gitindaho amasaha atatu kuko cyatangiye saa tatu n’iminota 25. Habanje kwerekanwa amashusho y’indirimbo ‘Uranyura’ ya Jules Sentore nyuma uyu muhanzi ahita yanzika n’igitaramo mu ndirimbo ze nka ‘Udatsikira’, ‘Uranyura’ n’izindi nkeya.

Nk’uko bari barabyitoje, ahagana saa tatu n’iminota 40 Christopher na Bruce Meldoy biyunze kuri Jules Sentore bafatanya kuririmba live. Bahereye ku ndirimbo ‘Babyumva’ ya Christopher, bakurikizaho ‘Turaberanye’ ya Bruce Melody.

Bageze ku ndirimbo ya Sentore, abashinzwe umutekano baje guhagarika igitaramo bavuga ko kiri kubuza umudendezo abaturage baryamye kubera urusaku rurenze igipimo cyemewe.

Bafatanyaga kuririmba indirimbo za buri wese. Hano baririmbaga 'Babyumva ya Christopher'

Umupolisi waje guhagarika imiziki, yabwiraga ubuyobozi bwa Villa Portofino ahabereye igitaramo ko ‘nta burenganzira bafite bubemerera kubuza Abanyarwanda umutekano’ ndetse ngo Polisi y’u Rwanda ntiyari izi ko aha hantu hagomba gucurangirwa.

Umuyobozi wa Hoteli Villa Portofino yerekanye urupapuro yahawe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rwemeza ko yasabye ‘gucurangira abakiriya ba hoteli kugeza saa tanu z’ijoro’, umupolisi ahita amubaza ati "Nyereka aho Polisi yagusinyiye", undi arahabura araruca ararumira.

Byarangiye igitaramo gifunzwe, abafana bihanganye iminota mike gusa batangiye gutaha urusorongo kugeza ubwo hasigaye ababarirwa ku ntoki ndetse n’abahanzi baza kwikubura bataha barakaye.

Jules Sentore ngo yababajwe bikomeye n'igitaramo cye cyafunzwe

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko, gufungwa kw’iki gitaramo bikwiye kubazwa abagiteguye ndetse n’inzego z’umutekano ati ariko “Birababaje gufunga igitaramo, n’abafana bafite agahinda. Nanjye birambabaje cyane!”

Bake mu bafana bari bategereje ko Polisi itanga uburenganzira bagakomeza igitaramo, babonye abahanzi batashye basigaye bijujuta bavuga ko batazi uwo bazabaza amafaranga bishyuye ariko ntibarebe igitaramo.

Igitaramo kigitangira ni gutya byari bimeze
Jules Sentore mu ndirimbo ye 'Uranyura'
Ngo yahimbye 'Uranyura' kubera urukundo abafana bamwereka
Igitaramo cyafunzwe agitangira kuririmba
Igitaramo cyabereye kuri Villa Portofino i Nyarutarama
Sentore, Bruce Melody na Christopher baririmbye indirimbo nke bagaragaza ko bari baritoje bihagije
Batashye bababaye ku bw'iki gitaramo cyafunzwe
Mu ndirimbo ya Bruce Melody
Bruce Melody na we ngo yatahanye agahinda
Baririmbye 'Turaberanye' ya Bruce Melody, nyuma Polisi ifunga igitaramo
Bagitangira kuririmba iya Sentore, igitaramo cyafunzwe
Abafana batashye urusorongo...
Igitaramo cyabereye ahitegeye Umujyi wa Kigali neza
Abafana bake bakomeje gutegereza bakeka ko Polisi ishobora kudohora
Bruce Melody yakase imodoka arataha! Hirya abafana basigaye bahata ibibazo itangazamakuru bibazo uko bazagaruza amafaranga yabo.
Bruce Melody yatahanye n'umukobwa utamenyekanye
Christopher na Sentore na bo bati "Dutahe nta kundi!"
Ibyishimo bike ku maso ya Sentore na Producer Clement Manager wa Christopher
Kate Gustave na Claude Kabengera ni bo bari bayoboye igitaramo. Hano ni nyuma y'uko gifungwa

Amafoto: Murungi Sabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .