Igitaramo cyiswe ‘Jules Sentore in Concert’ cyamuhuje n’abahanzi Bruce Melody na Christopher, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016 kuri Villa Portofino i Nyarutarama.
Aba bahanzi bari bakoze igitaramo cyihariye aho bagombaga guhurira ku rubyiniro bagafatanya mu ndirimbo zabo zose kuko no mu myiteguro bitoreje hamwe ku buryo nta cyari kubasoba mu miririmbire.
Igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri n’igice gusa gitindaho amasaha atatu kuko cyatangiye saa tatu n’iminota 25. Habanje kwerekanwa amashusho y’indirimbo ‘Uranyura’ ya Jules Sentore nyuma uyu muhanzi ahita yanzika n’igitaramo mu ndirimbo ze nka ‘Udatsikira’, ‘Uranyura’ n’izindi nkeya.
Nk’uko bari barabyitoje, ahagana saa tatu n’iminota 40 Christopher na Bruce Meldoy biyunze kuri Jules Sentore bafatanya kuririmba live. Bahereye ku ndirimbo ‘Babyumva’ ya Christopher, bakurikizaho ‘Turaberanye’ ya Bruce Melody.
Bageze ku ndirimbo ya Sentore, abashinzwe umutekano baje guhagarika igitaramo bavuga ko kiri kubuza umudendezo abaturage baryamye kubera urusaku rurenze igipimo cyemewe.
Umupolisi waje guhagarika imiziki, yabwiraga ubuyobozi bwa Villa Portofino ahabereye igitaramo ko ‘nta burenganzira bafite bubemerera kubuza Abanyarwanda umutekano’ ndetse ngo Polisi y’u Rwanda ntiyari izi ko aha hantu hagomba gucurangirwa.
Umuyobozi wa Hoteli Villa Portofino yerekanye urupapuro yahawe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rwemeza ko yasabye ‘gucurangira abakiriya ba hoteli kugeza saa tanu z’ijoro’, umupolisi ahita amubaza ati "Nyereka aho Polisi yagusinyiye", undi arahabura araruca ararumira.
Byarangiye igitaramo gifunzwe, abafana bihanganye iminota mike gusa batangiye gutaha urusorongo kugeza ubwo hasigaye ababarirwa ku ntoki ndetse n’abahanzi baza kwikubura bataha barakaye.
Jules Sentore yabwiye IGIHE ko, gufungwa kw’iki gitaramo bikwiye kubazwa abagiteguye ndetse n’inzego z’umutekano ati ariko “Birababaje gufunga igitaramo, n’abafana bafite agahinda. Nanjye birambabaje cyane!”
Bake mu bafana bari bategereje ko Polisi itanga uburenganzira bagakomeza igitaramo, babonye abahanzi batashye basigaye bijujuta bavuga ko batazi uwo bazabaza amafaranga bishyuye ariko ntibarebe igitaramo.
Amafoto: Murungi Sabin
TANGA IGITEKEREZO