Umuhanzi Jules Sentore yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ngera’ yo hambere aherutse gusubiramo.
Aya mashusho agaragaramo ibintu bijya gusa n’ibyo Jules aririmbamo, yatunganyirijwe muri RDAY Entertainment.
Iyi ndirimbo yasubiwemo na Jules yari isanzwe ari iya Musaniwabo Eugeni w’ i Nyamagabe, akaba yarayihimbye mu myaka 40 ishize.
Jules Sentore yahawe uburenganzira na nyiri iyi ndirimbo bwo kuyisubiramo, kuyiririmba no kuyikorera amashusho mu bwumvine bagiranye.
Sentore uzwi no mu ndirimbo Udatsikira, Indashyikirwa, Dutaramane n’izindi, ni umwe mu bahanzi bahatanira igikombe cya PGGSS4.
Reba Ngera hano
TANGA IGITEKEREZO