00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore, Bruce Melody na Christopher barahurira mu gitaramo cya live

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 March 2016 saa 10:41
Yasuwe :

Abahanzi basanzwe bakomeye mu kuririmba by’umwimerere, Jules Sentore, Bruce Melody na Christopher bategerejwe mu gitaramo gikomeye cya Live ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016.

Iki gitaramo cyateguwe na ‘Elite Team’ isanzwe ifite uburambe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Kirabera kuri Villa Portofino i Nyarutarama guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko muri iki gitaramo yiteze gushimisha abakunzi b’ibihangano bye cyo kimwe na bagenzi be Christopher na Bruce Meloody.

Ati “Ni igitaramo tumaze igihe dutegura, twariteguye bihagije nakwizeza umuntu wese ucyitabira ko agomba kwishima uko byagenda kose. Bagenzi banjye na bo bariteguye neza, birazwi ko basanzwe ari abahanga muri live, bigomba kuba byiza.”

Rolard Christian uyobora Elite Team, yavuze ko iki gitaramo bacyise “Jules Sentore in Concert” ni na we muhanzi mukuru, agomba gufatanya na Christopher ndetse na Bruce Melody.

Aba bahanzi uko ari batatu ngo barakora igitaramo kigaragaramo ubufatanye. Ati "Ntabwo buri wese ari buririmbe wenyine ngo agende, oya! Bararirimba bafatanyije, barafatanya mu ndirimbo zabo bose."

Jules Sentore aramurikira muri iki gitaramo amashusho y’indirimbo ye ‘Uranyura’ ndetse ngo aranaririmba bwa mbere indirimbo nshya mu zigize album ya kabiri yise ‘Indashyikirwa’.

Ati “Ndanaririmba indirimbo nshya zizasohoka kuri album ya kabiri nshaka gushyira hanze mu minsi iri imbere. Ndanamurika bwa mbere video yanjye bwa mbere yitwa ‘Uranyura’.”

Christopher na we arerekana amashusho y’indirimbo ye nshya herutse gusohora yitwa ‘Abasitari’ iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu umwe ndetse n’ibihumbi umunani kuri couple.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .