00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore hari ibyo abona bikwiye kuranga abahanzi mu mico n’imyifatire

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 9 May 2014 saa 04:35
Yasuwe :

Mu kiganiro kirambuye IGIHE yagiranye n’umuhanzi Jules Sentore, yavuze ku bintu bitandukanye ariko agaruka cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuhanzi w’ Umunyarwanda mu mico no mu myifatire. Sentore Jules, umuhanzi ukomoka mu muryango wa Nyakwigendera Sentore Athanase, avuga ko uyu sekuru ari we wamutoje kuba intore ndetse akanamuvungurira ku nganzo ye.
Mu buhanzi, Sentore Jules azi kwivuga, gucuranga inanga, gitari n’ingoma yaba iza ruzungu n’iz’Inyarwanda. Byinshi muri byo ngo abikomora (...)

Mu kiganiro kirambuye IGIHE yagiranye n’umuhanzi Jules Sentore, yavuze ku bintu bitandukanye ariko agaruka cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuhanzi w’ Umunyarwanda mu mico no mu myifatire.

Jules Sentore

Sentore Jules, umuhanzi ukomoka mu muryango wa Nyakwigendera Sentore Athanase, avuga ko uyu sekuru ari we wamutoje kuba intore ndetse akanamuvungurira ku nganzo ye.

Mu buhanzi, Sentore Jules azi kwivuga, gucuranga inanga, gitari n’ingoma yaba iza ruzungu n’iz’Inyarwanda. Byinshi muri byo ngo abikomora kuri Sentore ndetse akaba anabyirata mu cyibugo cye.

Uretse kuba aririmba ku giti cye, anabarizwa mu ihuriro rya Gakondo group aho aririmbana na nyirarume ‘Intore Masamba’ hamwe n’abandi barimo Daniel Ngarukiye, Diana Teta n’abandi.

Jules Sentore, Masamba hamwe na Daniel Ngarukiye baheruka mu Busuwisi kuririmba.

Aganira na IGIHE, Sentore yabajijwe we nk’intore, uko yumva umuhanzi mugenzi we yakwitwara.

Aha yagize ati: “Burya umuhanzi wese agira ukuntu yitwara, kandi we kuri we aba azi icyiza n’ikibi, burya Umuntu wese ukuze aba afite ubwenge, aba azi guhitamo icyiza. N’ubwo bose batahuza baba bazi guhitamo, yahitamo akagira uko yitwara ariko abahanzi bazi guhitamo,…yagombye kuba afite umutima w’urukundo, urukundo, aharanira ko isi n’igihugu cye bigira amahoro, abantu bakifurizanya amahoro, bagateza imbere igihugu cyabo n’isi batuyemo.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umuhanzi ari umuntu uba akunzwe kandi hari benshi bamureberaho. Ibi avuga ko bigomba guma umuhanzi agaragaraho urugero rwiza rwo kwitonda ku bantu bose.

Reba hano ikiganiro IGIHE yagiranye na Sentore:

Sentore kandi ngo ahangayikishijwe n’ibiza byiyongera ku isi ndetse n’icurwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi. Ngo kuba hari igihugu cyangwa abantu bicara bagacura umugambi wo kuvutsa abandi ubuzima, yumva bibabaje ndetse abahanzi bose bagahagurukiye kurwanya ibyo bintu.

Sentore hari ibyo abona bikwiye kuranga abahanzi mu mico n’imyifatire

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bashya binjiye mu irushanwa rya PGGSS4 ku nshuro yabo ya mbere. Avuga ko atapfa kumenya uko rizarangira niba azatwara igikombe cyangwa bazakimutwara ariko yiteguye ikizavamo cyose.

Yagize ati, “Ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana, turi mu irushanwa turi 10, buriya uzagitwara ni umwe, abandi 9 barigiza nkana, ariko ikizavamo cyose kizanshimisha.”

Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4. Nk'intore, aha arahamiriza.

Gutora Jules Sentore, ni ukwandika 7 ahajya ubutumwa bugufi, ukohereza kuri 4343.

Kanda hano wumve indirimbo ’Ngera’ uyu muhanzi aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .