Nyuma y’aho umuhanzi Jules Sentore asubiriyemo indirimbo yitwa ‘Ngera’ nyuma akaza gusanga uwayihimbye akiriho ndetse atishimira ko bayisubiyemo nta burenganzira abahaye; Sentore yahuye na Musaniwabo Eugenie amuha uburenganzira bwo gukoresha iki gihangano.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2014, i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, aho Jules ubwe yari yagiye kureba uwahimbye ‘Ngera’.
Nyuma yo gusobanura uburyo Jules Sentore yasubiyemo iyi ndirimbo, Musaniwabo Eugenie yaje kumwemerera ko yakomeza kuyiririmba akazanayikorera amashusho uko abyifuza. Ibi kandi bikaba binashimangirwa n’urwandiko aba bombi basinye rwanashyizweho n’umukono w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha.
Ngera yari aherutse gutangaza ko atishimira abantu bakoresha indirimbo ze atabizi, ndetse ko nibakomeza kubigira nkana azabakurikirana mu butabera. Ikibazo cye yari yakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko buzamufasha mu kuvugana n’abo bahanzi bakumvikana bananiranwa bakabona kwitabaza izindi nzego.
Sentore yatangarije IGIHE ko yishimiye kubona imbona nkubone Musaniwabo ari nawe wahimbye ‘Ngera’ ndetse ngo yanishimiye ko yasanze ari intore idasobanya.
Yagize ati: ‘Ndumva nishimye kuba nabonye Ngera, njya gusubiramo iriya ndirimbo, nari nabaririje mu matorero atandukanye uwaba yarayihimbye ndamubura, ariko kuko numvaga nyikunze naranayitojwe nkiri umwana, numva ni byiza ko nayisubiramo, kuba yarasohotse bitumye abantu bamenya ko nyiri iki gihangano akiriho ndetse nanjye ndamubonye, ndishimye, twaramukanyije turaganira kandi nasanze hari byinshi namwungukiraho dore ko ari intore kuva cyera, ndishimye pe...”
Musaniwabo Eugenie w’imyaka 69 y’amavuko, yahimbye Ngera akiri umukobwa. Kuri ubu aracyaririmba ndetse ubu afite itorero abarizwamo ryitwa ‘Ingenzi’ rihagaze neza mu Karere ka Nyamagabe. We yatangaje ko yishimiye kuba Sentore yamwegereye, ndetse byamweretse ko azirikana, ibi akaba ari nabyo byatumye amuha uburenganzira bwo gukomeza gukoresha iki gihangano nyuma yo gusanga ari n’umwuzukuru wa Sentore Athanase.
Inyandiko yemeza ubwumvikane bw’aba bahanzi, ivuga ko mu gihe Jules Sentore yaramuka ashyize indirimbo ‘Ngera’ kuri album y’indirimbo ze yazavugana k’uburyo yazagabana na Musaniwabo umusaruro uyiturutseho.
TANGA IGITEKEREZO