00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore yakoze indirimbo ku wapfushije nyina nyuma yo gufatwa ku ngufu mu maso ye

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 10 April 2014 saa 12:11
Yasuwe :

Jules Sentore yakoze indirimbo ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikubiyemo ubuhamya bw’umukobwa warokotse Jenoside wahuye n’ibibazo bikomeye, aho yabonye mu maso ye bafata ku ngufu nyina mbere y’uko bamwica. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Sentore wakoze iyi ndirimbo ndetse akanayishyira mu buryo bw’amashusho, yavuze ko igitekerezo cyo kuyiririmba yakivanye mu buhamya yabwiwe n’umugabo w’uyu mukobwa kuri ubu washatse akaba anafite abana babiri.
Sentore yagize ati: “Iyi ndirimbo ni (...)

Jules Sentore yakoze indirimbo ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikubiyemo ubuhamya bw’umukobwa warokotse Jenoside wahuye n’ibibazo bikomeye, aho yabonye mu maso ye bafata ku ngufu nyina mbere y’uko bamwica.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Sentore wakoze iyi ndirimbo ndetse akanayishyira mu buryo bw’amashusho, yavuze ko igitekerezo cyo kuyiririmba yakivanye mu buhamya yabwiwe n’umugabo w’uyu mukobwa kuri ubu washatse akaba anafite abana babiri.

Sentore yagize ati: “Iyi ndirimbo ni ubuhamya bw’umukobwa warokotse Jenoside kuri ubu ariko yarashatse afite n’abana babiri. Muri Jenoside yari kumwe na nyina bihishe, we yari muto ariko nyina yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi areba kuko bari bihishanye, bwa nyuma akorerwa ibya mfura mbi, interahamwe zasize zimubwiye ko nizigaruka ziramwica, ni uko nyina amubwira ko yakwiruka agahunga batabicana ndetse amusaba kuzaba intwari kandi agakunda umuntu wese.”

Sentore avuga ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kuko nyuma ya kumva ubu buhamya yanitegereje uyu mubyeyi wari ukuri muto mu gihe cya jenoside agasanga afite ubutwari nyina yamusabye, ikintu we avuga ko cyashoborwa na bake.

Sentore ati: “ Bambwiye ko nyina yamubwiye ngo nagende azabe intwari, azaharanire kubana n’abandi amahoro, nyuma yo guhungabana ubu asa n’uwakize ibikomere kandi ubonye uko abanye n’abantu uhita ubona ko yabaye intwari kuko atanga urugero rwiza mu bantu, ntabwo wamubona ngo utekereze ko yanyuze muri ubwo buzima.”

Kimwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda muri iyi minsi, Jules avuga ko ubutumwa bwigisha ariwo musanzu we muri iki gihe abantu bakeneye ubutumwa bwubaka.

Reba iyi ndirimbo hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .