00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS4: Jules Sentore yarahanyanyaje ariko aratashye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 July 2014 saa 05:10
Yasuwe :

Icyoyitungiye Jules Bonheur bakunze kwita Jules Sentore ni umwe mu bahanzi 7 basezerewe mu irushanwa rya PGGSS4 i Rubavu. N’ubwo urugendo rw’uyu muhanzi ruhagarariye hano, ni umwe mu bagerageje kwitwara neza ndetse anatanga icyizere cy’ejo hazaza.
Uyu musore akinjira muri iri rushanwa mu bitaramo bya play back, yahuye n’ibibazo byo kutagira abafana. Indirimbo ze ntabwo zari zizwi n’abantu cyane, gusa ntiyacitse intege kandi yageragezaga kuzivanga kabone n’ubwo zabaga zitazwi. Ikindi kintu (...)

Icyoyitungiye Jules Bonheur bakunze kwita Jules Sentore ni umwe mu bahanzi 7 basezerewe mu irushanwa rya PGGSS4 i Rubavu. N’ubwo urugendo rw’uyu muhanzi ruhagarariye hano, ni umwe mu bagerageje kwitwara neza ndetse anatanga icyizere cy’ejo hazaza.

Uyu musore akinjira muri iri rushanwa mu bitaramo bya play back, yahuye n’ibibazo byo kutagira abafana. Indirimbo ze ntabwo zari zizwi n’abantu cyane, gusa ntiyacitse intege kandi yageragezaga kuzivanga kabone n’ubwo zabaga zitazwi.

Ikindi kintu cyagoye Jules ni ukuririmbira kuri CD. Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki wa Live, hari aho yageraga ukabona kuririmbira kuri CD biramubangamiye mu buryo bugaragara. Cyakora agakomeza guhanyanyaza.

Bigeze mu bitaramo bya Live, Jules Sentore wabaye umwanya we wo kwigaranzura bagenzi be. Niba hari umuhanzi uzi kuririmba Live uri muri PGGSS4 ni Jules Sentore kubera ibintu bitatu bikurikira:

Jules Sentore iyo aririmba, ubona ajyana n’abacuranzi kugeza ku rwego rw’aho asa n’ubayobora; Azi gukorana n’abo bari kumwe ku rubyiniro yaba ababyinnyi, abamwikiriza mu kuririmba ndetse ukabona azi neza ibyo buri wese arimo ku buryo hatabaho gusobanya; Icya gatatu ni uko uyu muhanzi agerageza kwambara neza kandi akajyanisha n’ababyinnyi be iyo abafite yaba atabafite akambara ibijya guhura n’injyana ari buririmbe.

Kuvamo k’uyu muhanzi wibanda ku njyana Gakondo, si ikosa rye cyangwa kuba ataritwaye neza muri rusange ahubwo ni uburyo irushanwa riteguye. Kuba avuyemo ni nko gushimangira ko PGGSS atari irushanwa ry’uko umuhanzi azi kuririmba ahubwo ni iry’abakunzwe.

Ibi bishimangirwa n’uko byibuze 50% y’amajwi atangwa n’abakemurampaka Aimable Twahirwa, Lion Manzi na Tonzi bayatanga bagendeye ku buryo umuhanzi akunzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .