00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’umuziki wa Jules Sentore wize guhamiriza afite imyaka 5

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 March 2015 saa 01:32
Yasuwe :

Ku ndangamuntu ye yitwa Icyoyitungiye Jules Bonheur , sekuru Sentore Athanase yamwise Jules Sentore ari naryo zina akoresha mu mu buhanzi. Uyu ni umwuzukuru wa Nyakwigendera Athanase Sentore akaba umwishywa wa Masamba Intore.

Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere ndetse by’akarusho akaba akunze kuvanga umuziki wa kizungu n’uwa gakondo nyarwanda. Ibi bituma mu myaka amaze mu muziki yaritabiriye amaserukiramuco atandukanye ndetse n’amarushanwa y’umuziki.

Agitangira guca akenge, Jules Sentore ntiyiyumvagamo ubuhanzi bwo kuririmba, yakuze atinya kuririmba kuko ngo yabonaga uburyo bigora Sekuru Sentore akumva ari umwuga atazabasha.

Yatojwe guca umugara no guhamiriza afite imyaka 5

Nubwo atabikundaga, ku mwaka itanu nibwo Sentore yamuvumbuyemo ubuhanga mu guhamiriza bityo amubera umutoza ndetse ngo yahoraga amusaba kubinonosora neza kugira ngo azabe umubyinnyi ukomeye mu Rwanda.

Ati “Nakuze nkunda kubyina, numvaga nzaba umubyinnyi. Icyo gihe nizo zari inzozi zanjye, sinakundaga kuririmba, narabitinyaga cyane kuko nabonaga ukuntu bigora sogokuru nkabyanga. Na we ntiyifuzaga kunyumva ndirimba”

Yigishijwe guhamiriza na sekuru wanamubyutsaga mu ruturuturu akamusaba gusubiramo ibyo yamwigishije. Ati “Mfite imyaka itanu nibwo navuga ko natangiye ibintu by’ubuhanzi, Sogokuru yarankundaga, yakundaga uburyo nacaga umugara, ndetse agahora asaba abuzukuru be bose yatwigishanyaga kundeberaho”

Yitoje umuziki afite imyaka 12

Uyu mwuzukuru wa Sentore ngo yatangiye kwitoza kuririmba ahagana mu mwaka w’2000. Icyo gihe yitorezaga ku ndirimbo z’abahanzi b’abahanga mu guhogoza barimo itsinda rya Boyz II Men, Lionel Richie, Kidum na Yvonne Chaka Chaka.

Ati “Icyo gihe byari mu 2000, nibwo natangiye kwitoza kuririmba. Byari binkomereye cyane, ndetse nabikoraga nabi ariko nkizera ko ngomba kuzabishobora kuko naterwaga ingufu n’abahanzi bo mu muryango wacu”

Muri 2005 yaririmbye ubuhamya bw’ukuntu nyina yamubyaye ari muri koma

Bwa mbere yagiye muri studio gukora indirimbo ye bwite mu mwaka wa 2005 itunganywa na Producer Pastor P. Muri iyi ndirimbo yise ‘Umugambi wayo’ , Sentore yavugaga ubuhamya bw’ukuntu yavutse nyuma y’amezi arindwi nyina yari amaze muri koma n’ibindi bibazo bikomeye umubyeyi we yahuye na byo dore ko bamutwitiye mu bitaro.

Ati “Muri iyo ndirimbo nagarukaga ku buhamya bwanjye, ukuntu navutse mu buryo bugoye. Ubundi njyewe mama na Papa bakoze impanuka, Papa yahise apfa mama ajya muri koma. Icyo gihe inda yari imaze amezi atatu, ubwo andi mezi 6 mama yayamaze mu bitaro ari muri koma, ntabwo abaganga bumvaga uburyo nzavukamo. Byari bitangaje ariko Imana yarabikoze”

Inkomoko y’izina ‘Icyoyitungiye’

Amaze kuvuka, nyirakuru ubyara se yamwise izina ‘Icyoyitungiye’ kubera ahanini uburyo yavutsemo butangaje. Kuba yaravukiye muri ubu buzima benshi mu muryango ndetse n’abaganga bakaba batariyumvishaga uburyo azavuka ari muzima nibyo byabaye inkomoko y’iri zina rye

Yagize ati “Nataravuka abantu bose bari bategereje kubona uruhinja rutangaje, n’abaganga ntabwo babyumvaga. Maze kuvuka nyogokuru wanjye ubyara Papa yahise anyita ‘Icyoyitungiye’, icyo Nyagasani yitungiye’, icyo Imana ubwayo ibeshejeho”

Mbere y’umuziki yabyinaga mu Itorero ry’Igihugu

Mbere yo kwinjira mu muziki byimbitse, Jules Sentore yari umwe mu babyinnyi b’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’. Ni naryo ryamufashije gukarishya ubumenyi mu bijyanye no guhamiriza, guca umugara, kwivuga no kwiyerekana gihanzi.

Iri torero ni naryo ryamufashije gukunda ubuhanzi bushingiye ku muco nyarwanda ndetse akura akunda umuziki ufite imizi muri gakondo ya Kinyarwanda.

Ntiyigeze yifuza kuririmba ruzungu

Gukurira mu muryango usigasira umuziki ushingiye ku muco byamuremyemo gukunda gakondo ndetse ngo ntiyifuzaga na gatoya kuzaba umuhanzi uririmba ruzungu.

Ati “Sinifuzaga kuririmba nka Chris Brown cyangwa Usher, nifuzaga kuzaririmba nka Sentore, nka Masamba. Nakunze umuziki wa gakondo kubera Sentore kuko yakoraga ubuhanzi bushingiye kuri gakondo nyayo.”

Icyo akora mu kuvugurura ubuhanzi bwe ngo azagere ku rwego yifuza, ni ugukora umuziki wa gakondo ivanze n’ibigezweho. Byose abikora aharanira kugira akarango ka Kinyarwanda mu muziki we.

Igitaramo cya mbere yakoze yahembwe 25,000 rwf

Mu mwaka wa 2009 ni bwo yaririmbiye abantu bashakaga kumva ubushobozi afite mu muziki. Icyo gihe benshi banyuzwe n’ukuntu aririmba ndetse umwe muri bo yikora ku mufuka amuha ibihumbi 25.

Iki gitaramo yagikoze hagamijwe gutegura ibindi bitaramo binini yitabiriye mu Budage. Muri 2009 kandi nibwo bwa mbere Sentore yagiye mu ndege.

Amaserukiramuco n’ibitaramo bikomeye yakoze hanze

Amaserukiramuco ya muzika n’umuco abera mu Rwanda, amenshi yayaririmbyemo. Yitabiriye FESPAD , Kigali Up, FESPAM yabereye i Brazzaville, iz’i Burundi, muri Uganda n’ahandi.

Ibindi bitaramo binini yitabiriye hanze y’u Rwanda ni ibyabereye muri Amerika, u Budage n’u Busuwisi.

Ibicurangisho bya muzika azi gukoresha

Mu bicurangisho byose bya muzika, Jules Sentore azi gucuranga inanga, gitari, kuvuza ingoma za Kinyarwanda na jembe.

Mu byifuzo bye anyotewe kumenya gutunganya umuziki akajya yikorera indirimbo ndetse ngo abyiyumvamo. Ati “N’ibyo bancurangira muri studio akenshi ni njye uba wababwiye ibyo bancurangira. Ndashaka kwagura ubumenyi nkajya nikorera indirimbo”

Amaze kumurika album imwe

Kuva yatangira umuziki, Jules yashyize hanze album imwe ndetse afite n’izindi zigera kuri 12 atarashyira kuri album.

Isomo yakundaga mu ishuri

Ubusanzwe yize ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye yakundaga cyane amateka akanga urunuka Imibare n’Ubutabire.

Ibintu atinya mu buzima bwe

Mbere ya byose Jules Sentore atinya kuzabura ijuru ndetse ngo ni nayo mpamvu akunda gusenga akarira. Mu bintu byo ku Isi, ngo atinya cyane inkoko.

Ati “Nkiri muto nigeze gufata agashwi ndagakanda karapfa, kuva icyo gihe natinye inkoko. Iyo mbonye inkoko buriya mba numva merewe nabi”

Ibintu abantu batamuziho

Jules buriya ngo:
  Azi kwitegereza akareba umukobwa akamenya ko ari mwiza
  Akunda gusenga cyane ndetse ngo hari igihe aririra mu cyumba cy’amasengesho
  Ni umuntu ukubagana cyane

Icyifuzo gikomeye afite mu muziki

Uyu mwuzukuru wa Sentore avuga ko anyotewe no kuzibona akunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse akamenyekana nk’umuhanzi wo mu ndirimbo gakondo utigana iby’imahanga.

Yifuza kugera ku rwego nk’urwa Lucky Dube, Alpha Blondy. Umuziki we ugeze ku rwego nk’urw’aba bahanzi ngo yakumva anyuzwe.

Isomo yubakiyeho ubuzima bwe

Mu gihe cyose yamaranye na Sentore, ngo yakundaga kubwira uyu musore kwirinda kwishyira hejuru no kumva ko yagezeyo. Ati “Mu buzima sinzibagirwa ijambo yambwiraga, yambuzaga kwishyira hejuru no kumva ko ndi igikomerezwa. Yambwiraga ko mu buzima, biba byiza cyane iyo umuntu ahora anyotewe no kumenya ibintu bishya, kwiyungura ubumenyi.”

Mu uyu mwaka wa 2014, yabashije kugaragara ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards ndetse anaza mu bahanzi 10 bahataniye PGGSS4 nubwo atabashije kuza muri batatu ba mbere bazatorwamo uwa mbere.

Muri 2015 na bwo yabonetse mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS ya Gatanu.

Ubwo yamurikaga album ye ya mbere mu mwaka wa 2013, Jules Sentore yerekanye ko afite ubuhanga ndetse akora ibyo azi, igitaramo cye kikaba cyaranashyizwe muri filime nshya ivuga ku Rwanda yitwa ’Intore’, ikaba yarakozwe na Eric Kabera.

Ibi byose bikaba bitanga icyizere ko ashobora kuzaba umwe mu bahanzi bazageza umuziki w’ u Rwanda kure igihe cyose yaba ahawe rugari mu gukora no kumenyekanisha ibihangano bye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .