00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore Jules yasubiyemo indirimbo ya kera yitwa ‘Ngera’

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 25 April 2014 saa 12:15
Yasuwe :

Icyoyitungiye Jules Bonheur bakunze kwita Jules Sentore, umuhanzi ukunze kuririmba mu njyana ya gakondo nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yasubiyemo isanzwe yitwa ‘Ngera’.
Kanda hano wumve ’Ngera’ ya Sentore
‘Ngera’ ni indirimbo yo hambere mu Rwanda, ikaba ifite inkomoko mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe.
Aganira na IGIHE, Sentore yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kuko yari asanzwe ayikunda kandi ikaba irimo ubutumwa n’ubwo abantu baba bumva ari urwenya.
Yagize ati: “Ni indirimbo ya (...)

Icyoyitungiye Jules Bonheur bakunze kwita Jules Sentore, umuhanzi ukunze kuririmba mu njyana ya gakondo nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yasubiyemo isanzwe yitwa ‘Ngera’.

Kanda hano wumve ’Ngera’ ya Sentore

Icyoyitungiye Jules Bonheur bakunze kwita Jules Sentore.

‘Ngera’ ni indirimbo yo hambere mu Rwanda, ikaba ifite inkomoko mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe.

Aganira na IGIHE, Sentore yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kuko yari asanzwe ayikunda kandi ikaba irimo ubutumwa n’ubwo abantu baba bumva ari urwenya.

Yagize ati: “Ni indirimbo ya kera nasubiyemo, mu busanzwe ndayikunda cyane, ifite n’imbyino nziza wumva ishimishije ariko ikanatanga ubutumwa ku bakobwa cyane cyane ivuga ko baba bakwiye kugira umuco w’Abanyarwanda; harimo impanuro zitandukanye, byaba byiza buri wese ayumvise Atari ukugira ngo yisekere.”

Uyu muhanzi ukubutse mu Busuwisi hamwe na Masamba na Daniel Ngarukiye, yabwiye IGIHE ko yizera ko izashimisha abazayumva bose dore ko inabyinitse.

Mu Busuwisi, Jules Sentore yacuranze gitarari.

Jules Sentore wavutse mu mwaka w’1989 ni umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar riri kuba ku nshuro ya 4.

Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .