00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore yageze mu Mujyi wa Rabat (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 September 2017 saa 10:48
Yasuwe :

Umunyempano mu muziki gakondo ivanze n’injyana zigezweho, Jules Sentore yageze i Rabat mu Murwa Mukuru wa Maroc aho yatumiwe mu iserukiramuco ryatangiye tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017.

Sentore ni umuririmbyi uzwiho ubuhanga bwihariye mu kuririmba ndetse by’akarusho akaba afite ubumenyi mu guhamiriza. Ibi bituma mu myaka amaze mu muziki yaritabiriye amaserukiramuco atandukanye ndetse n’amarushanwa y’umuziki.

Ubu yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 40 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Khouribga.

Jules Sentore yageze mu Mujyi wa Rabat aturutse muri Benin. Yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017, yanyuze Cameroon-Gabon akomereza i Cotonou ari naho yaraye hanyuma yerekeza muri Maroc.

Mu kiganiro na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko kuri uyu wa Kabiri agomba gukorera imyitozo ya nyuma mu Mujyi wa Rabat hanyuma akerekeza mu Ntara ya Khouribga ahazabera iri serukiramuco.

Yagize ati “Uyu munsi nibwo ngomba gukora imyitozo ya nyuma n’abantu bazancurangira hanyuma mpite nerekeza aho iri serukiramuco rizabera […] Nzava muri Maroc mbonanye n’abateza imbere umuziki batandukanye, nzanasura inzu zitunganya indirimbo inaha.”

Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki, buri mwaka hatoranywa igihugu kigomba kuvamo umuhanzi uzerekana umuco wacyo binyuze mu ndirimbo. Kuri iyi nshuro bazerekana umwihariko w’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo za Jules Sentore.

Mu iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’, hazanatangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, filime zo mu bihugu 14 bya Afurika zizerekanwa. Iyitwa «Le Belge noir» yakozwe na Jean-Luc Habyarimana nayo iri mu zihataniye ibihembo.

Filime zihatanye uyu mwaka harimo izo muri Sénégal, Mozambique, Ghana, Bénin, Mali, Algérie, Afrique du Sud, Burkina Faso, Togo, Uganda, Tunisie, Maroc, Egypt, n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .