00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amurika Album ye, Kamichi yavuze ko abanyamakuru bakunda ‘Byacitse’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 December 2012 saa 01:37
Yasuwe :

Ahereye ku nkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho z’uko yari afite ibizamini uruhuri mu ishuri (deuxième sessions), iz’uko ngo yasabye Jason Derulo kumuha isaha n’ibindi nk’ibyo, Kamichi yavuze ko rimwe na rimwe abanyamakuru bandika inkuru bagamije gusa kwerekana ko ibintu byacitse.
Ibi yabivugiye i Muhanga kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2012 mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise “Ubumuntu”.
Ubwo yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze, Kamichi yasabye umwanya wo kugira icyo avuga nuko (...)

Ahereye ku nkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho z’uko yari afite ibizamini uruhuri mu ishuri (deuxième sessions), iz’uko ngo yasabye Jason Derulo kumuha isaha n’ibindi nk’ibyo, Kamichi yavuze ko rimwe na rimwe abanyamakuru bandika inkuru bagamije gusa kwerekana ko ibintu byacitse.

Ibi yabivugiye i Muhanga kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2012 mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise “Ubumuntu”.

Ubwo yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze, Kamichi yasabye umwanya wo kugira icyo avuga nuko agira ati “Hari abantu bavuga ibintu bitari ngombwa; ngo ufite sessions (ibizamini byo gusubiramo) nyinshi, ibyo si ugukunda byacitse? Abanyamakuru bakunda Byacitse”.

Twabibutsa gusa ko na we ari umunyamakuru ukora ibijyanye na Showbiz kuri Radiyo Voice of Africa, aho azwi nka Bagabo Adolphe.

Uretse kuba atari afite ama CDs ya Album yamuritse, Kamichi yananenzwe kuba yatangiye atinze cyane kuko igitaramo cyatangiye saa yine z’ijoro (22h00’) kandi yari yarasezeranyije abantu gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’).

Bagenzi be b’abaririmbyi na bo bari baje kumushyigikira barimo Tom Close, Ama-G the Black, Danny Nanone, Babla, Jay-C, The Momo, Senderi International Hit, Green P, Bull Dogg n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .