00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyinnyi ba Senderi bakomeje kwamamara; Kamichi yabiyambaje muri video ya “Ako Kantu”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 June 2013 saa 11:44
Yasuwe :

Abakobwa b’Abagande baherutse kwitwa indaya na Urban Boyz bararushaho kuvugwa mu itangazamakuru, ubu bagiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Kamichi yitwa “Ako Kantu”.
Ubwo yaganiraga na IGIHE mu gihe hafatwaga amashusho yayo mu ijioro ryo kuri uyu wa Kane, Kamichi yavuze ko aba babyinnyi babyinana ubuhanga ku buryo yahisemo kubakoresha mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Gusa Kamichi avuga ko umwe muri bo yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yabanje yitwa “Kabimye”.
Umwe muri aba (...)

Umwe muri aba babyinnyi aherutse kubwira IGIHE ko kubyina ari wo mwuga wabo kandi ubabeshejeho neza hano mu Rwanda. Yagize ati “Kubyina ni wo mwuga wacu, njyewe mfite umwana umwe kandi ndamutunze nkaniyishyurira amafaranga yose mbikuye mu kubyina, niko kazi kacu”.

Producer IBAlab, uri kuyobora no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo, avuga ko izaza ifite umwihariko kuko hakoreshejwe ibyuma kabuhariwe bigezweho. Ati “Amashusho azaba akeye n’imitako y’ahafatiwe indirimbo byose bizerekana ko abanyarwanda hari ibyo dushoboye mu mashusho.”

Iyi ndirimbo mu mashusho izasohoka mu cyumweru kimwe.

Aba ni ababyinnyi babyiniye Senderi International Hit bikabaviramo kwitwa indaya na Urban Boyz
Kamichi avuga ko imitako n'uko indirimbo ye "Ako Kantu" yateguwe bizaba ari umwimerere
Kamichi
Ku gicaniro IBAlab afata amashusho y'indirimbo "Ako Kantu" ya Kamichi
Kamichi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Ako Kantu", amashusho azasohoka mu cyumweru kimwe
Kamichi avuga ko indirimbo ye izaba ifite amashusho aryoheye ijisho
IBAlab, avuga ko iyi ndirimbo "AKo Kantu" izatuma agaragaza ko hari ubuhanga Abatunganya amashusho mu Rwanda bafite butari buzwi
Umuraperi Fayed, murumuna wa Kamichi nawe azagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo "Ako Kantu"
Kamichi avuga ko aba bakobwa ari ababyinnyi b'umwuga ku buryo yizeye ko bazamuryohereza indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .