00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi arateganya kujya muri Amerika gusura umukunzi we

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 20 September 2013 saa 08:07
Yasuwe :

Hashize hafi ukwezi umuhanzi Kamichi Kabutindi ahawe uruhushya rw’inzira (Visa) rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusura umukunzi we Emely Dubois, uba muri Leta ya Connecticut.
Mu kiganiro na IGIHE, Kamichi yavuze ko uru ruzinduko ruzaba mu kwezi kw’Ukwakira, nyuma yo kumurika Album ye ya Gatatu yise “Kabutindi”.
Kamichi yagize ati “Ariko ndacyarangiza amasomo, tariki ya 29 Nzeri nabwo nzamurika Album kuri Serena, tariki 30 Nzeri nyimurike i Musanze nyuma nzajye kumusura”.
Twifuje (...)

Twifuje kumenya niba uyu muhanzi atajya muri Amerika muti wa mperezayo bundi bwa bamwe mu bahanzi nyarwanda, nuko adusubiza agira ati “Iwanyu niho heza kurusha ahantu hose, ndashaka kuzatwara PGGSS y’umwaka utaha n’ikimenyimenyi ndimo ndasubiramo indirimbo ‘Barandahiye’ na Ama-G The Black”.

Mu kiganiro na IGIHE, Kamichi yasoje agira ati “Nshyize imbere umuziki kurusha ingendo”. Yongeyeho ko muri uru rugendo yifuza kuzasura abahanzi The Ben na Meddy.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .