00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi ari kurangizanya indirimbo na Kidum muri Kenya

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 6 November 2013 saa 12:25
Yasuwe :

“Gatima Kanjye” ni indirimbo nshya umuhanzi Kamichi yahimbanye na Kidum Kibido, iyi ndirimbo ikaba yatumye ajya muri Kenya; aho bari kuyirangiriza muri Studio ya Producer R Kay.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Kamichi yerekenye ifoto yicaye muri iyi studio ari kwandika amwe mu magambo agomba kuzumvikana muri iyi ndirimbo "Gatima Kanjye".
Yanditse ati “Ubu Nairobi... Aho ngiye kurangiza indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri album yanjye “Mudakumirwa” izabageraho mu mpera z’uku kwezi. Feat na (...)

“Gatima Kanjye” ni indirimbo nshya umuhanzi Kamichi yahimbanye na Kidum Kibido, iyi ndirimbo ikaba yatumye ajya muri Kenya; aho bari kuyirangiriza muri Studio ya Producer R Kay.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Kamichi yerekenye ifoto yicaye muri iyi studio ari kwandika amwe mu magambo agomba kuzumvikana muri iyi ndirimbo "Gatima Kanjye".

Yanditse ati “Ubu Nairobi... Aho ngiye kurangiza indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri album yanjye “Mudakumirwa” izabageraho mu mpera z’uku kwezi. Feat na Kidum vuba aha ngaha, ndabakunda cyane”.

Kamichi kandi aherutse kugaragara atunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya nka “Barandahiye” n’izindi.

Aheruka kandi gushyira amafoto menshi kuri Twitter ye, agaragara ari muri Studio kwa Producer Bob arangiza imishinga y’indirimbo ze nshya zirimo “Nkayamabati” zikazaba zigize iyi Album “Mudakumirwa”.

Biteganijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Kamichi azamurika Album ye ya gatatu yise “Kabutindi” muri Serena Hotel, i Musanze n’ahandi mu gihugu.

Kamichi ari kumwe na Producer Bob muri Studio harangizwa indirimbo zigize Album agiye kumurika
Kamichi ari kumwe na Kidum na Piano ubwo batangiraga gukora indirimbo "Gatima Kanjye"
Ifoto Kamichi yashyize kuri Instagram agaragaza ko ari gukora indirimbo nshya
Nyuma yo kubagwa mu mihogo, Kidum yatangiye koroherwa; ubu ari kugerageza kureba ko yasubira muri Studio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .