00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakana kuzahamayo

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 16 April 2014 saa 12:42
Yasuwe :

Umuririmbyi mu njyana ya kinyafurika mu Rwanda Kamichi Cardinal yafashe rutemikirere iva Kigali yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira 16 Mata 2014 ahagana saa sita z’ijoro.
Kamichi wagombaga guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mata 2014 gahunda igahindukaho gato, yatangarije IGIHE ko agiye muri gahunda zo gutembera hamwe no gusura inshuti ariko akaba ateganya kuzanakorerayo ibikorwa bya muzika.
Kamichi waririmbye ‘Aho ruzingiye’, (...)

Umuririmbyi mu njyana ya kinyafurika mu Rwanda Kamichi Cardinal yafashe rutemikirere iva Kigali yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira 16 Mata 2014 ahagana saa sita z’ijoro.

Kamichi mbere yo gufata indege ya Turkish Airways ngo yerekeze muri Amerika. Ifoto: Nizeyimana S.

Kamichi wagombaga guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mata 2014 gahunda igahindukaho gato, yatangarije IGIHE ko agiye muri gahunda zo gutembera hamwe no gusura inshuti ariko akaba ateganya kuzanakorerayo ibikorwa bya muzika.

Kamichi waririmbye ‘Aho ruzingiye’, ‘Barandahiye’, ‘Ifirimbi ya nyuma n’izindi yavuze ko azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 8 Kamena 2014. Abajijwe niba atari ukuyobya uburari bityo akaba agiye uwamperezayo nk’uko bamwe mu bahanzi nka Then Ben, Meddy n’abandi babigenje, yavuze ko atariko bimeze.

Ati: “Njye nzagaruka ku itariki ya 08 z’ukwa gatandatu byaba na ngombwa nkagaruka mbere bibaye ngombwa, ndamutse ngize n’izindi gahunda zituma ngaruka mbere nahita nza rwose,… do mbonye nk’ikiraka cya miliyoni 3 minumum nahita ngaruka na mbere rwose,…kugumayo ni option (umwanzuro) ya nyuma.”

Abajijwe abantu agiye gusura, Kamichi yavuze ko harimo n’abahanzi nka The Ben bakoranye indirimbo “Zoubeda”, Lick Lick wakoze indirimbo ze zakunzwe, Meddy n’abandi.

Kuri gahunda Kamichi yahakanye ko yaba agiye gusura Dubois wahoze ari umukunzi we nawe uba muri Amerika. Ati: “Ntabwo ariwe unjyanye, keretse wenda duhuye, mfiteyo izindi nshuti zo mu muryango nzasura,… hari na gahunda z’indirimbo nabonye hariyo ikirere cyiza nshobora wenda gukorerayo video n’ibindi.”

Kamichi avuga ko atajyanwe muri Amerika na Dubois.

Reba indirimbo ’Zoubeda’ ya Kamichi na The Ben bagiye kongera guhura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .