00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yasezeye ku mukunzi we Emily Dubois wasubiye iwabo muri Amerika

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 July 2012 saa 11:21
Yasuwe :

Umuhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yasezeye ku mukunzi we witwa Emily Dubois Hollande, umuzungukazi w’imyaka 25 bamaze imyaka itatu bakundana, werekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye gukomeza amasomo ajyanye n’ubuganga. Emily yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.
Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko uyu mukobwa yari amaze umwaka umwe n’amezi abiri mu Rwanda. Avuga ko yagiye muri Amerika muti wa mperezayo (kugumayo burundu) kuko (...)

Umuhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda yasezeye ku mukunzi we witwa Emily Dubois Hollande, umuzungukazi w’imyaka 25 bamaze imyaka itatu bakundana, werekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye gukomeza amasomo ajyanye n’ubuganga. Emily yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012.

Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko uyu mukobwa yari amaze umwaka umwe n’amezi abiri mu Rwanda. Avuga ko yagiye muri Amerika muti wa mperezayo (kugumayo burundu) kuko adateganya kugaruka mu Rwanda. Kamichi avuga kandi ko uyu mukobwa yari yaraje kumusura muri iki gihe cy’umwaka n’amezi abiri bari bamaranye mu Rwanda.

Kamichi, aganira na IGIHE yavuze ko ikintu azarushaho gukumbura ku mukunzi we, ari “Iminwa ye”. Emily Dubois we avuga ko ibintu byose biranga Kamichi azabikumbura. Akavuga ariko ko icyo azakumbura kurusha ibindi ari inseko ye.

Kamichi yaboneyeho umwanya wo kubwira IGIHE ko uyu mukobwa bamaranye imyaka itatu. Yavuze ko nta wundi akunda nk’uko ngo hari abajya babivuga. Yagize ati:”Abantu bajya bibeshya ko mfite undi mukobwa dukundana kandi ntawe, Emily niwe mugore wanjye, nta n’ihabara ngira njyewe.”

Mu byumweru bibiri mbere y’uko agenda, Emily Dubois yatunguye Kamichi amwizihiriza umunsi we w’amavuko mu rwego rwo kumusezera no kumugaragariza ko amukunda nk’uko Emily yabitangarije IGIHE.

Ubwo Kamichi yizihizaga isabukuru y'amavuko abifashijwemo na Emily
Kamichi avuga ko nta wundi mukobwa akunda, uretse Emily ari gusoma


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Kabimye By Kamichi Ft Babla (Indirimbo nshya aheruka gusohora)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .