Umuhanzi Cardinal Kamichi azerekeza muri iki Cyumweru mu Karere ka Rusizi, aho azakorera ibitaramo bibiri kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu.
Ibi bitaramo bizabera ahantu hazwi ku izina ryo “Ku Bagore”, Centre de Reunement des Femmes.
Aganira na IGIHE, Kamichi yavuze ko ibi bitaramo bizakurikirwa n’ibindi azakorera mu turere twa Karongi (Kibuye), Rubavu na Musanze, muri gahunda yari yaratangiye yo kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo.
“Nari natangije gahunda yo gukora ibitaramo nzenguruka hose mu ntara z’u Rwanda. Byagombye kuba byararangiye ni uko nari nabanje kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma bigatuma mba nsubitse ibyo bitaramo kuko ayo marushanwa yantwaraga umwanya munini”.
Kamichi yari yarataramiye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba.
TANGA IGITEKEREZO