Igitaramo cyari kitabiriwe n’abatari bake muri Serena Hotel, kuwa Gatandatu tariki 7 Ukuboza ubwo umuhanzi Kamichi yamurikaga album yise “Mudakumirwa” abitabiriye banyuzwe n’umuziki wacuranzwe ku buryo bwa ‘Live’ nta CD ikoreshejwe, nyamara we ngo byaramugoye.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abatari benshi ugereranyije n’uburyo igitaramo cyiteguwe ndetse n’aho cyakorewe, ariko Kamichi yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’uburyo abitabiriye bishimye n’ubwo batabaye benshi cyane ati “Nishimye cyane, nashimishijwe nuko nubwo abantu batari benshi banyuzwe ndetse bakabyerekana.”
Ati “By’umwihariko kandi nashimishijwe no kuba umubyeyi wanjye (Mama we) yari ahari, nishimye cyane”.
Abajijwe iby’uko ateganya gukomeza ibitaramo bya Live bitewe n’uko Abanyarwanda batangiye kubyiyumvamo, Kamichi yatangaje ko bigoye kuko haba hakibura amikoro, ati “Reba nk’ubu aba bose twakoranye bancurangiye bategereje amafaranga, bisaba amikoro ahagije, ahubwo turasaba abaterankunga kutuba hafi bakadushyigikira kuko umuziki urakunzwe.”
Safari Jean Paul ni umwe mu bafana bari bitabiriye iki gitaramo, ati “Njye nishimye kandi nashimishijwe nuko abahanzi basigaye bategura ibitaramo bya Live, ubusanzwe nanjyaga mu bitaramo baratubwiye ngo bizaba ari Live ugasanga bavanze ntabwo ari Live yuzuye, ariko ubu ndabona bishimishije”.
Ati “Gusa icyo nanenze ni ukutubahiriza igihe, abahanzi bo mu Rwanda nicyo Babura, nacyo bazagikosore.”
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa tatu z’ijoro (9pm), byari biteganyijwe ko gitangira i saa moya z’ijoro ( 7pm) ariko biza guhinduka, naho abahanzi nka Mani Martin, Jules Sentore, Bruce Melody, Rafiki, Ama G, Danny Nanone n’abandi bagiye baririmba ku buryo bwa Live, bigaragaza ko bose biteguye igitaramo.
TANGA IGITEKEREZO