00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gusubiramo ibizamini 12 umuhanzi Kamichi yarimutse

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 October 2012 saa 10:35
Yasuwe :

Nyuma yo gusubiramo ibizamini birenga 10, umuhanzi Kamichi yarimutse ava mu mwaka wa kabiri ajya mu wa gatatu mu ishami ry’itangazamakuru muri Kamminuza yigenga gatorika i Kabgayi ‘ICK’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kamichi yasobanuye ko kwimuka kwe atari impanuka ahubwo ari uko byinshi mu bizamini yasabwe gusubiramo atari yarabikoze, ibindi ngo ntiyabonye umwanya uhagije wo kubyigira.
Yagize ati:”Ntabwo byantunguye kuko natangiye kwiga ntinze kandi nkagenda nsiba cyane bitewe (...)

Nyuma yo gusubiramo ibizamini birenga 10, umuhanzi Kamichi yarimutse ava mu mwaka wa kabiri ajya mu wa gatatu mu ishami ry’itangazamakuru muri Kamminuza yigenga gatorika i Kabgayi ‘ICK’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kamichi yasobanuye ko kwimuka kwe atari impanuka ahubwo ari uko byinshi mu bizamini yasabwe gusubiramo atari yarabikoze, ibindi ngo ntiyabonye umwanya uhagije wo kubyigira.

Yagize ati:”Ntabwo byantunguye kuko natangiye kwiga ntinze kandi nkagenda nsiba cyane bitewe n’ama contracts y’imirimo inyuranye y’ubuhanzi n’uburwayi bwinshi nagiye ngira. Muri ICK mu wa kabiri twize amasomo 29 ubwayo nakoze ibizami 12 mu gihe cyo kubisubiramo (deuxieme session) kubera ko ibyinshi muri byo ntari narabikoranye n’abandi mu bihe bisanzwe (première session), ibindi ugasanga ntarabikoreye n’ama TP urebye neza wasanga nta somo ize ngo ndikorere ibizami byombi ngo ndisubiremo.”

Kamichi yavuze ko uyu mwaka wa gatatu yihaye ingamba zitandukanye cyane n’iz’umwaka wa kabiri. Yavuze ko agiye kongera umurava n’umwanya mu masomo ngo atazongeras gusubiramo ibizamini bindi.

Yasabye abafana be ko umunyeshuri w’umuhanga; wiga akumva, agakora ibizamini akabitsinda, akimuka akajya mu wundi mwaka yajya atazirwa izina ry’akabyiniriro rya “UMUKAMISHI”.

Ibi Kamichi abivuze nyuma y’aho byahwihwishwe ko umunyeshuri watsinzwe muri ICK ubu bamwita “Umukamichi”.

Yagize ati “Sinifuza kugira session n’imwe mu wa gatatu. Ubwo umuhanga wese ndizera ko bazamwita UMUKAMICHI. Ubu ndi umunyeshuri nk’abandi bose ubu igikorwa nshyize imbere mu buzima bwanjye ni ukurangiza ICK ni ukurangiza umwaka wa gatatu nta session, abanyifuriza ibyiza uyu mwaka sinzabatenguha ku bijyanye n’amasomo.”

Kamichi atewe ipfunwe no kuba gutsindwa kwe ari uguhesha isura mbi Ishuri rikuru yigamo , asaba imbabazi ubuyobozi bw’iri shuri rikuru (ICK) kuba atarayihesheje isura nziza.

Muri iki kiganiro Kamichi yavuze ko asaba imbabazi ubuyobozi bwa Kaminuza yigamo, avuga ko yabukojeje isoni. Yagize ati “Nasaba imbabazi ubuyobozi bwa ICK kuko nabaye intandaro y’inkuru itari nziza kuri yo kandi mu by’ukuri birazwi ko ari ishuri ryiza ry’itangazamakuru.”

Imwe mu mpamvu zatumye Kamichi asubiramo ibizamini bigera kuri 12 ni uko yakunze kubivanga n’ubuhanzi asanzwe azwiho cyane, hamwe n’akazi k’ubunyamakuru kuri Radio Voice of Africa Kigali FM.

Mu buhanzi avuga ko ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Byacitse” akaba anateganya gushyira hanze Album nshya yise “Ubumuntu” kuwa 7 Ukuboza 2012.

Dore amashusho ya "Byacitse" indirimbo nshya ya Kamichi



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Byacitse By Kamichi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .