Iyi sakoshi yakozwe n’Umunyarwanda, Aline Amike, abinyujije mu kigo cye yise ‘AMIKE’ gisanzwe gikora amasakoshi agezweho y’ubwoko butandukanye n’imitako mu masaro. Iyi sakoshi iri mu zo yise ‘Ubuto’.
Aline Amike wakoze iyi sakoshi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bitabirye iserukiramuco rya ‘Berlinale’ ribera mu Budage.
Amike usanzwe ukina filime ari mu banyempano 200 bo hirya no hino ku Isi, batoranyijwe kwitabira iri serukiramuco ari naho yahuriye na Lupita Nyong’o wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka.
Icyo gihe nibwo uyu mukobwa yagize amahirwe yo guhura na Lupita amuha iyi sakoshi, yavuze ko yakoze agendeye ku mukino yakinaga mu bwana uzwi nka ‘dame’ aho bashyiraga imifuniko ya fanta ku rubaho.
Mu kiganiro na IGIHE, Aline Amike yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe yabonye, kandi agiye gukomeza gushyira imbaraga mu kazi ke.
Ati “Ibi byanyeretse uburyo ibyo nkora bishobora kugera kure kandi byatumye ntekereza cyane. Narimbizi ko ibyo nkora ari byiza ariko sinigeze niyumvisha ko nshobora kugira amahirwe nk’aya mu gihe gito.”
“Ibi byanyeretse ko umuntu ashobora gukora ibintu bye bigakunda mu gihe we abihaye umwanya kandi akigirira icyizere, ngiye gushyira imbaraga mu kwagura Amike ndetse na sinema.”
Umuryango wa Lupita Lupita Nyong’o wabengutse ibikorerwa mu Rwanda kuko musaza we, Junior Lupita Nyong’o amaze guserukana imyambaro ya ‘House of Tayo’ inshuro ebyiri mu birori bikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!