00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugaruka kwa Kamichi mu Rwanda biri kure nk’izuba

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 March 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Bagabo Adolphe wiyise Kamichi mu muziki agiye kumara umwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yagombaga kuba yaragarutse i Kigali muri Kanama 2014, kugeza ubu kugaruka kwe bisa n’ibigoranye.

Kamichi kuri ubu aherereye muri Canada avuga ko yagiyeyo kwiga ibintu binyuranye birimo gushaka aho azagurira umuziki we no guhaha ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Uyu muhanzi wavuye mu Rwanda akunzwe mu ndirimbo ‘Barandahiye’ yabwiye Sunday Night ko nyuma y’itariki yamurenganye ntagaruke mu Rwanda muri Kanama 2014 ngo kugeza ubu ntiyapfa kongera kuvuga igihe azazira kubera ibintu bimwe na bimwe agishyira ku murongo.

Abajijwe ngo avuge ukwezi cyangwa umwaka yumva ateganya kuzagarukira, yanze kongera kubeshya abamutegereje. Ati “Sinshaka kongera kubeshya abantu, ubushize natangaje itariki nzazira birahinduka sinaza. Sinshaka kongera gutangaza itariki ntaramenya neza gahunda. Nzaza , si ejo cyangwa ejobundi ariko nzaza”

Kamichi ngo yaba yatangiye gushakira umukunzi we impapuro zimufasha kumusanga muri Amerika gusa we yabihakanye.

Hari n’amakuru avuga ko Kamichi yamaze gutandukana n’umukunzi we witwa Mwamikazi Annick gusa we ntacyo yigeze abitangazaho.

Zimwe mu ndirimbo Kamichi yanditse akiri mu Rwanda n’izo yari afite mu nzu zitunganya umuziki yazeguriye itsinda rya TNP ari naryo afasha mu buryo bukomeye mu muziki.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, nibwo Kamichi yabonye Visa imwemerera kumara muri Amerika imyaka 10.

Ntiyahise agenda kuko yagize amahirwe yo guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma ya 3. Irushanwa rirangiye, uyu muhanzi yari afite gahunda yo kuzagenda muri Gashyantare 2014, igihe kigeze yahagaritse kugenda dore ko yari yabonye amahirwe yo kwinjira mu bahanzi 15 bahataniraga irushanwa rya PGGSS4.

Amaze kubura amahirwe yo gukomeza mu bahanzi 10, Kamichi yahise afata umugambi wo kuzagenda ku itariki ya 15 Gicurasi 2014 ndetse benshi mu nshuti ze bari bazi yuko ari cyo gihe azavira mu Rwanda gusa we yarabatunguye babimenya yamaze gufata rutemikirere.

Nyuma yo kugenda benshi mu nshuti ze batabizi, bamwe batangiye gukeka ko atazagaruka i Rwanda dore ko imwe mu mishinga yari afite haba mu muziki no mu buzima bwe bwite yamaze kuyihagarika burundu.

Kamichi yavuye mu Rwanda amaze igihe gito ahagaritse amasomo ye ya Kaminuza ndetse yagiye amaze kugurisha imitungo yari afite irimo imodoka ye bwite yatwaraga abagenzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .