00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’amagambo hagati ya Uncle Austin na Kamichi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 January 2013 saa 11:57
Yasuwe :

Abahanzi Uncle Austin na Kamichi bagaragaje ko hagati yabo ishyamba atari ryeru, biturutse ku rutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards 2012 ruherutse gushyirwa ahagaragara.
Ubwo yari mu kiganirona kuri Radio Flash FM, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo KFM, Uncle Austin, yumvikanye avuga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe abahanzi bakoze bigasuzugurishwa ibindi muri Salax Awards 2012.
Uncle Austin yatunze urutoki kuba Album ya Kamichi yitwa “Ubumuntu” (baririmba injyana imwe ya Afro (...)

Abahanzi Uncle Austin na Kamichi bagaragaje ko hagati yabo ishyamba atari ryeru, biturutse ku rutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards 2012 ruherutse gushyirwa ahagaragara.

Ubwo yari mu kiganirona kuri Radio Flash FM, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo KFM, Uncle Austin, yumvikanye avuga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe abahanzi bakoze bigasuzugurishwa ibindi muri Salax Awards 2012.

Uncle Austin yatunze urutoki kuba Album ya Kamichi yitwa “Ubumuntu” (baririmba injyana imwe ya Afro beat) yaratowe muri Album nziza z’umwaka, nyamara iye “Nzakwizirikaho Ibihe Byose” ntitorwe.

Uncle Asustin agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo album ye itatowe,agaragaza ko haba harabayeho kumurenganya ati “Bafata Album zamurikiwe mu kabari nta Hit ziriho, bagasiga Album nzima. Cyakora mumpa imbaraga zo gukorera abafana umuziki mwiza”.

Usubije amaso inyuma akareba sesenguye album ziri ku rutonde rwa Salax Awards 2012, usangaho ‘Batatu ku rugamba’ ya Urban Boys, ‘Biracyaza’ ya King James, ‘My Destiny’ ya Mani Martin, ‘Ubumuntu’ ya Kamichi na ‘Uzambarize Mama’ya Dream Boys, muri izo zose ‘Ubumuntu’ ya Kamichi niyo yamurikiwe mu kabari ka Orion Club i Muhanga.

Gusa aganira na IGIHE, Uncle Austin yanze kwerura ngo avuge ko ari Kamichi yabwiraga, avuga ko yavugaga muri rusange anenga uburyo Ikirezi Group, abategura amarushanwa ya Salax Awards, bashyize ku rutonde abahanzi bamwe avuga ko batabikwiye bagasiga ababikwiye.

Yagize ati “Si kamichi nashakaga kuvugaho kuko na ba Ama-G The Black bamurikiye za Album mu tubari kandi ntizitabirwa, ariko yashyizwe muri Best Male Artist. Icyo navugaga ni uko umuntu kugira ngo atorwe agomba kuba yarakunzwe.”


Kamichi nawe kuri facebook yasubije Ausitn

Kamichi, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri radio Voice of Africa, abinyujije kuri Facebook yanenze amagambo Uncle Austin, agaragaza ko atazigera aterana amagambo n’umuhanzi kuko bahanganiye kwegukana igihembo runaka.

Kamichi yanditse ku rukuta rwa Facebook agagaza ko we ataterana amagambo, kuko ntaho azi byabaye ku bahanzi bakomeye mu mateka y’u Rwanda ati “Sinigeze numva Late(nyakwigendera) Sebanani avuga nabi Masabo Nyangenzi, sinigeze numva Mugabo Justin yishongora kuri Mboneye Eulade, sinigeze numva Kagambage atuka Kagame Alexis, sinigeze numva Rugamba yaduranya na Ryabagamba, yewe sinigeze numva Rujindiri ashotorana na Sebatunzi ...Soso Mado,Makanyaga Abdoul, Maria Yohana ...Nibo nkuraho indangagaciro zaranze kuva cyera umuziki nyarwanda.”

Kamichi yabwiye IGIHE ko aya magambo ye asobanura ko atifuje kugirana ikibazo n’umuhanzi n’umwe, kandi ko ntawe ateze kuzakigirana nawe ngo ni uko bahurira mu buhanzi.

Nyamara Uncle Austin yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko indirimbo ye nshya yitwa “Mbabamo Mbazi....”

Uncle Austin na Kamichi ni abahanzi bombi baririmba mu njyana imwe ya Afro beat. Uretse ubuhanzi bahuzwa no kuba bose ari abanyamakuru. Si ubwa mbere baterana amagambo kuko bakunze gushyamirana bya hato na hato, bakanabigaragariza abafana babo.

Indirimbo Nshya ya Kamichi yitwa "Ntunteze Abantu":

Indirimbo nshya ya Uncle Austin yitwa "Nyibutsa":


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .