00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi na Skizzy bahagaritse kuba abanyamakuru

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 February 2013 saa 04:12
Yasuwe :

Abahanzi Kamichi na Skizzy basezeye ku bunyamakuru kuri radiyo “Voice of Africa” (Ijwi rya Afurika).
Kamichi yatangaje ko yahagaritse akazi k’ubunyamakuru, kuko ashaka kubona umwanya uhagije wo gukora akazi k’ubuhanzi bwe, Skizzy we avuga ko amasezerano yari afitanye na radiyo yarangiye.
Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, Kamichi yagize ati “Sinkiri umunyamakuru wa Voice of Africa, gusa ndashima uburyo iyo Radiyo benshi bita iy’Abayislamu yatumye menya neza icyo nshoboye (...)

Abahanzi Kamichi na Skizzy basezeye ku bunyamakuru kuri radiyo “Voice of Africa” (Ijwi rya Afurika).

Kamichi yatangaje ko yahagaritse akazi k’ubunyamakuru, kuko ashaka kubona umwanya uhagije wo gukora akazi k’ubuhanzi bwe, Skizzy we avuga ko amasezerano yari afitanye na radiyo yarangiye.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, Kamichi yagize ati “Sinkiri umunyamakuru wa Voice of Africa, gusa ndashima uburyo iyo Radiyo benshi bita iy’Abayislamu yatumye menya neza icyo nshoboye nk’umunyamakuru...94.7 Kigali FM. Thank you guys!(94.7 FM mwarakoze)”

Kamichi agaragaza ko yahagaritse akazi k'ubunyamakuru kuri facebook

Akomeje kubazwa n’inshuti ze bahurira ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook impamvu asezeye mu itangazamakuru, Kamichi ati “Ndi gushaka gushimangira ubuhanzi ukwabwo, mubyakire neza nshuti.”

Umwe mu bafana be yagaragaje ko yababajwe no kuva mu itangazamakuru kwa Kamichi agira ati “Nakunda comments (ibitekerezo ku nkuru) n’ibisubizo byawe igihe wabaga ubazwa”.

Kamichi yari amenyerewe mu kiganiro Star Forum kivuga amakuru yibanda ku y’abahanzi n’ibyamamare cyane byo mu Rwanda. Yakoraga n’ibindi biganiro birimo iby’indirimbo nyarwanda nshya, iby’urubyiruko n’ibindi.

Ku ruhande rwa Skizzy, nawe wakoraga ibiganiro byibanda kuby’abahanzi, we yavuze ko amasezerano yari afitanye na Radio Voice of Africa yarangiye hakabura ubushobozi bwo gukomeza kumuhemba, bityo bakumvikana ko yasezera, ati “Amazezerano yararangiye bambwira ko nta bubasha bafite bwo gukomeza kumpemba turarangizanya”.

Sheikh Salim Hitimana, umuyobozi wa Radiyo Voice of Africa, yabwiye IGIHE ko nta bindi bibazo bagiranye n’aba banyamakuru ko ahubwo ari ibyo bumvikanyeho nabo.

Kamichi ubusanzwe witwa Bagabo Adolphe yakundaga kwiyita izina rya Rukubitana Inkubito Ngabo Batinya.

Nk’umuhanzi Kamichi azwi mu ndirimbo “Aho Ruzingiye’, “Kabimye”, “Maritha” yaririmbanye na Elion Victory, “Ndasigaye”, “Ingabo Itsinzwe”, “Rukuruzi” n’izindi.

Kamichi ari kwiga muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi, Skizzy we ari kwiga mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Aba bahanzi bari mu banyamakuru icumi (10) baheruka gusezererwa kuri Radio Voice of Africa.

Kamichi muri studio ya Voice of Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .