00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Little na King James basoje umushinga bakoreye muri Amerika

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 May 2016 saa 10:00
Yasuwe :

King James n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi Kevin Little bagiye gusohora indirimbo bahuriyemo mu mwaka wa 2013 ubwo bombi bari i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lescott Kevin Lyttle Coombs [Kevin Little] w’imyaka 39 ni umuhanzi ukomeye wavukiye mu kirwa cya Saint Vincent and the Grenadines mu murwa mukuru wa Kingstown. Yamamaye cyane hambere mu ndirimbo yitwa "Turn Me On" yasohoye mu mwaka wa 2004.

Kevin Little yaje mu Rwanda muri Kamena 2013 aririmba mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Musanze mu muhango wo kwita izina ingagi. Icyo gihe yari kumwe na Ali Kiba n’abandi bahanzi b’ibyamamare.

Ubwo yari mu Rwanda yanogeje umushinga wo kuririmbana na King James gusa indirimbo bayikoreye mu Mujyi wa Miami muri Florida ubwo uyu muhanzi yari yagiye gukorerayo amashusho y’indirimbo ‘Ndagutegereje’. Mu Mujyi wa Miami niho Kevin Little aba n’umugore we Dr. Jacqueline James.

King James yabwiye IGIHE ko indirimbo ye na Kevin Little yitwa ‘The Girl Is Mine’ ndetse ko yamaze kurangira ahubwo hasigaye kureba uburyo izafatirwa amashusho.

Yagize ati “Ni indirimbo twakoranye kandi nizera ko izangeza ku rwego mpuzamahanga kuko uriya muhanzi arakomeye cyane iwabo no mu bihugu byinshi. Navuganye na we, yambwiye ko indirimbo azayisohorera iwabo, bizangiraho ingaruka nziza.”

Kevin Little aheruka kuza kuririmbira mu Rwanda muri 2013

‘The Girl Is Mine’ izasohokera mu Mujyi wa Kingstown aho Kevin Little yashinze imizi mu muziki ndetse ngo bimushobokeye yazamusangayo bakahakorera amashusho.

Ati “Igisigaye ni ukureba uburyo iyi ndirimbo yakorerwa video nziza kugira ngo bimvane ku rwego rumwe ingeze ku rundi. Nayo izaba iri kuri album yanjye ya Gatanu ndi gutegura.”

Mu gitaramo Kevin Little yakoreye mu Mujyi wa Musanze
Iki gitaramo yagihuriyemo na King James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .