00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye kujyanwa mu nkiko aryozwa miliyoni 2

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 March 2015 saa 10:20
Yasuwe :

Ruhumuriza James waje mu muziki ku izina rya King James, ashobora kugezwa mu butabera akurikiranyweho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga guha abagize Itorero Abadahigwa ba nyir’indirimbo ‘Ganyobwe’ aherutse gusubiramo.

Tariki ya 10 Mutarama nibwo King James yafashe urugendo yerekeza i Gicumbi agirana ibiganiro n’Itorero Abadahigwa ba nyir’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Ganyobwe’ ari nayo aherutse gusubiramo bigateza impagarara.

Icyo gihe ngo mu byo bumvikanye harimo ko uyu musore yagombaga kuzabaha miliyoni ebyiri z’u Rwanda nk’ishimwe ariko barategereje amaso yaheze mu kirere. Abadahigwa bagatangaza ko bagiye kwitabaza inkiko bakarenganurwa.

King James ngo ashobora kujyanwa mu nkiko aryozwa miliyoni ebyiri

King James utarabasha kuboneka ku murongo wa telefone ngo agire icyo avuga kuri iki kirego cy’Abadahigwa, aheruka gutangaza ko ajya gusubiramo iyi ndirimbo yifashishije abayobozi n’abanyamakuru bo muri aka gace iri torero ribarizwamo bamuhuza n’uwitwa Maritini Ntezirizaza w’imyaka 72 wavugaga ko ari we muyobozi w’itorero.

Nyuma byaje kumenyekana ko uwo bagiranye ibiganiro atari we muyobozi koko ari nabyo byateje ikibazo ari uko bafashe umwanzuro bavana imbogamizi zose mu nzira.

Mu biganiro aheruka kugirana n’abagize Itorero Abadahigwa, ngo yabemereye kuzabaha miliyoni ebyiri ndetse na bo bamwemerera ko bazanamufasha kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ganyobwe’ kugira ngo irusheho kuryohera abafana.

Ibyo King James yari yemeranyije n’Abadahigwa ngo nta na kimwe yashyize mu bikorwa.

Ganyobwe ni indirimbo gakondo izwi cyane mu duce tuvugwamo urukiga mu cyahoze ari Byumba hafi ya Uganda.

Yamenyakanye cyane iririmbwe n’itorero "Abadahigwa” mu 1998, ariko bivugwa ko ari iya kera cyane, kuko yari isanzwe ikoreshwa n’abaturage bo muri aka gace bakoreshaga uru rurimi rw’urukiga.

Yaririmbwaga cyane mu zahoze ari Segiteri Rubaya na Gatengerane hafi y’agace ka ‘Karujanga’ muri Uganda.

Iri torero rivuga ko risanzwe rifite izindi ndirimbo nk’izi 15 z’umwimerere w’aka gace, ariko ko izo basohoye ari indirimbo 8 harimo n’iyi Ganyobwe.

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .