Umuririmbyi ukunze kwibanda kwibanda ku njyana ya RnB king James, agiye kwerekeza muri Canada aho azaririmba no mu birori byo gutora Nyampinga w’Umunyarwandakazi.
Ibirori byo gutora Umwali Canada ari nabyo King James azaririmbamo, bizaba kuwa 12 Nyakanga 2014.
King James yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba agiye kuririmba muri Canada ku nshuro ye ya mbere ngo abasangize umuziki we azi ko bakunda.
Uretse King James, hari abandi bahanzi bazaririmba muri ibi birori barimo Nicole Musoni n’umurundi witwa Nicolas.
Uyu muhanzi ntaramenya itariki nyayo azahagurukira I Kigali ariko ateganya kuzagira ibindi bitaramo akorera mu mijyi itandukanye yo muri Canada.
Kugeza ubu hari abakobwa umunani bahatanira ikamba ry’ Umwali Canada.
TANGA IGITEKEREZO