Umuhanzi Ruhumuriza James waje mu muziki ku izina rya King James, yamaze kugirana ibiganiro n’Itorero Abadahigwa ba nyir’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Ganyobwe’ ari nayo aherutse gusubiramo bigateza impagarara.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo King James yabonanye n’iri torero mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda. Bagiranye ibiganiro kuri iyi ndirimbo yasubiyemo, bavana mu nzira inzitizi n’ibibazo byose byavutse kubera iyi ndirimbo uyu muhanzi aherutse gusubiramo ndetse ikanakundwa kurushaho.
King James avuga ko ajya gusubiramo iyi ndirimbo yifashishije abayobozi n’abanyamakuru bo muri aka gace iri torero ribarizwamo bamuhuza n’uwitwa Maritini Ntezirizaza w’imyaka 72 wavugaga ko ari we muyobozi w’itorero.
Abagize Itorero Abadahigwa, ngo bemereye King James ko bazanamufasha kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ganyobwe’ kugira ngo irusheho kuryohera abafana.
Ganyobwe ni indirimbo gakondo izwi cyane mu duce tuvugwamo urukiga mu cyahoze ari Byumba hafi ya Uganda.
Yamenyakanye cyane iririmbwe n’itorero "Abadahigwa” mu 1998, ariko bivugwa ko ari iya kera cyane, kuko yari isanzwe ikoreshwa n’abaturage bo muri aka gace bakoreshaga uru rurimi rw’urukiga.
Yaririmbwaga cyane mu zahoze ari Segiteri Rubaya na Gatengerane hafi y’agace ka ‘Karujanga’ muri Uganda.
Iri torero rivuga ko risanzwe rifite izindi ndirimbo nk’izi 15 z’umwimerere w’aka gace, ariko ko izo basohoye ari indirimbo 8 harimo n’iyi Ganyobwe.
TANGA IGITEKEREZO