00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yasezeye muri Salax Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 August 2016 saa 09:24
Yasuwe :

King James wari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards yikuyemo ku mpamvu z’akazi gakomeye avuga ko atabasha kubangikanya n’ibi bihembo mu mwaka wa 2016.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Nturare utabivuze’, ‘Naramukundaga’, ‘Ayo arya ni ayanjye ft Bull Dogg’, yari mu byiciro bitatu: Umuhanzi witwaye neza w’umugabo [Best Male Artist], Umuhanzi witwaye neza mu njyana ya RnB [Best RnB Singer] ndetse yari afite indirimbo ihatanye mu zakunzwe cyane kurusha izindi muri 2016.

Yandikiye Ikirezi Group ibaruwa ibamenyesha ko mu mwaka wa 2016 afite akazi kenshi ku buryo yasanze bitamukundira kugahuza no gukurikirana ibihembo bya Salax Awards yari ahataniye.

Ntiturabasha kuvugana n’abategura ibi bihembo ngo hamenyekane umwanzuro uri bufatwe nyuma y’isezera rya King James. Ibi byagiye bibaho mu myaka yatambutse, umuhanzi usezeye agasimbuzwa uwo bakurikiranye mu majwi hashingiwe ku matora.

Mu bihembo bya Salax mu mwaka wa 2012-2013, abahanzi Jay Polly, Tom Close, Dream Boys, Alpha Rwirangira na Kitoko bari bagiye bikuza ku rutonde rw’abazahembwa mu bihe bitandukanye. Ibi byanatumye abavuyemo basimbuzwa abandi bahanzi babakurikiraga mu majwi.

Gusezera muri Salax si bishya...

Mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bwa Ikirezi Group itegura Salax Awards bwafashe umwanzuro ko aba bahanzi bari bikuye mu bihembo mu bihe byatambutse batari bemerewe kuboneka ku rutonde rw’abahataniye ibyatanzwe icyo gihe. Uyu mwanzuro bawusubiyemo haza kuba ubwumvikane busesuye hagati y’abategura Salax Awards n’abahanzi bari bavuye mu bihembo.

Icyo gihe Alpha Rwirangira asezera yagize ati "Si ukwanga kwitabira Salax Awards, ahubwo ni ukwanga gusuzuguzwa imbere y’abafana bawe, ngo ube warakoze bigaragara ku munota wanyuma uteshwe agaciro.”

Naho Jay Polly we ati "Kabisa aka ni agasuzuguro man ,twakoze byinshi, abapeople barayomba kuva mu ntangiriro z’umwaka mpaka na n’ubu, ama tracks, launch na concerts n’ibindi so abantu nibo babizi, sinshaka no kumva ibijyanye na Salax Award."

Uncle Austin na we yikomye itangwa rya Salax Awards uyu mwaka. Yavuze ko bitangwa hakoreshejwe ikimenyane gusa ababitegura bakavuga ko byanyuze mu mucyo.

King James yasezeye muri Salax Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .