00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ganyobwe’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 June 2015 saa 02:35
Yasuwe :

Umuhanzi Ruhumuriza James waje mu muziki ku izina rya King James, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ganyobwe’ y’Itorero Abadahigwa [ba nyir’indirimbo] aherutse gusubiramo.

King James asohoye aya mashusho nyuma y’uko mu minsi yashize iyi ndirimbo ye yateje ibibazo bikomeye aho bamwe mu bagize Itorero Abadahigwa bavuze ko yayisubiyemo atabasabye uburenganzira gusa akabyitwaramo kigabo binyuze mu biganiro yagiranye na bo abasanze mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Bagiranye ibiganiro kuri iyi ndirimbo yasubiyemo, bavana mu nzira inzitizi n’ibibazo byose byavutse kubera iyi ndirimbo uyu muhanzi aherutse gusubiramo ndetse ikanakundwa kurushaho. Bamwe mu bagize iri torero kandi bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo irimo imbyinoy’ikinimba izwi cyane mu bice by’urukiga.

Bamwe mu bagize Itorero Abadahigwa bari kumwe na King James. Foto/Irakoze

Ganyobwe ni indirimbo gakondo izwi cyane mu duce tuvugwamo urukiga mu cyahoze ari Byumba hafi ya Uganda.

Yamenyakanye cyane iririmbwe n’itorero "Abadahigwa” mu 1998, ariko bivugwa ko ari iya kera cyane, kuko yari isanzwe ikoreshwa n’abaturage bo muri aka gace bakoreshaga uru rurimi rw’urukiga.

Yaririmbwaga cyane mu zahoze ari Segiteri Rubaya na Gatengerane hafi y’agace ka ‘Karujanga’ muri Uganda.

Iri torero rivuga ko risanzwe rifite izindi ndirimbo nk’izi 15 z’umwimerere w’aka gace, ariko ko izo basohoye ari indirimbo 8 harimo n’iyi Ganyobwe.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .