00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari hagati ya King James n’Itorero Abadahigwa ku ndirimbo ‘Ganyobwe’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 January 2015 saa 03:33
Yasuwe :

Bamwe mu bagize itorero “Abadahigwa” ntibari kuvuga rumwe n’umuhanzi King James ku isubirwamo ry’indirimbo “Ganyobwe”, bavuga ko ari bo bayihimbye mu 1998.
Bagiramenshi Angelique, avuga ko ari we wayiteraga ubwo Radiyo Rwanda yazaga kubafata amajwi, igatangira kujya inyuzwa mu gitaramo.
Uyu Bagiramenshi uvuga ko icyo gihe yari afite imyaka 12, we na bagenzi be bavuga ko batishimiye kumva umuhanzi King James abasubiriramo indirimbo atabagishije inama, cyangwa se ngo abasabe uburenganzira ku (...)

Bamwe mu bagize itorero “Abadahigwa” ntibari kuvuga rumwe n’umuhanzi King James ku isubirwamo ry’indirimbo “Ganyobwe”, bavuga ko ari bo bayihimbye mu 1998.

Bagiramenshi Angelique, avuga ko ari we wayiteraga ubwo Radiyo Rwanda yazaga kubafata amajwi, igatangira kujya inyuzwa mu gitaramo.

Uyu Bagiramenshi uvuga ko icyo gihe yari afite imyaka 12, we na bagenzi be bavuga ko batishimiye kumva umuhanzi King James abasubiriramo indirimbo atabagishije inama, cyangwa se ngo abasabe uburenganzira ku gihangano bavuga ko ari icyabo.

Yagize ati “Twe twahimbye indirimbo King James arangije arayitwara tutavuganye, twe ntitwigeze tunamubona kugeza n’uyu munsi ntabwo tumuzi. Turashaka ko aza akatureba tukavugana, tukayimwemerera akayigura, aje kutureba nta kibazo twagira kuko twamusinyira ko tuyimuhaye ariko naramuka abyanze tuzitabaza inkiko tujye kumurega”.

King James avuga ko yavuganye n’Umuyobozi w’iri torero

Ku rundi ruhande ariko, aganira na IGIHE, umuhanzi King James avuga ko mbere yo gusubiramo iyi ndirimbo yabanje kugirana ibiganiro n’uwitwa Maritini, wari umuyobozi w’iri torero ry’Abadahigwa.

King James avuga ko kugira ngo abone uyu mugabo yabanje gushaka abagize iri torero arababura, bityo amaze kubonana n’uyu wari umuyobozi wabo bakemeranya kuzafatanya mu mashusho mu gusubiramo iyi ndirimbo.

Yagize ati “Njye nifashishije abayobozi n’abanyamakuru bo muri ibyo bice by’aho iva mu gikiga ngo nyibasabe banamfashe kuyiga noneho nza kubonana n’uwitwa Maritini wanishimiye kumva ko tugiye kuyivugurura mu njyana z’ubu. Nta kindi kidasanzwe twavuganye kuko nta n’amafaranga twavuganye, we yari yakunze ko naba ndi umwana w’ubu wifuza kuyisubiramo abimfashamo gutyo.”

King James avuga ko uyu mukobwa bamumubwiye ko abaho, ariko ko yamushatse akamubura kuko ngo bamubwiye ko yari asigaye yibera mu Bugande. Akongeraho ariko ati “ndabyumva ko byabatunguye kuyumva yasubiwemo ariko sicyo cyari kigamijwe kandi nzishima nanjye nimbabona kuko nifuza kuzabasaba ubufasha muri video niramuka ikozwe.”

Uyu muyobozi w’iri torero abivugaho iki?

Uyu Maritini Ntezirizaza w’imyaka 72 avuga ko iyi ndirimbo ari iye abandi bantu bavuga ko ari bo bayiririmbanye babeshya, ko itorero Abadahigwa ryasenyutse.

Avuga ko uwateraga iyi ndirimbo atakiriho akaba yari atuye ahitwa Manyagiro, bityo ko King James nta kibazo na kimwe afite mu gusubiramo iyi ndirimbo kuko yabiherewe uburenganzira.

Yagize ati “Ninjye wayihimbye n’itorero ryanjye Abadahigwa, mbere yo kuyihimba nta yabagaho. Nta mafaranga yampaye ahubwo twasezeranye ko namara kuyishyira mu byuma, azantumaho nkajyana n’abo twayiririmbanye akabashyira mu mashusho akabona kumpa amafaranga. King James nibamurega azanyitabaze, ndahari njyewe bwite murenganure kuko indirimbo ni iyanjye.”

Yongeraho ati “Abo bandi ntabo nzi, itorero ryarasenyutse, kandi indirimbo ni iyanjye”.

Ibivugwa nk’amateka ku ndirimbo “Ganyobwe” y’umwimerere

Ganyobwe ni indirimbo gakondo izwi cyane mu duce tuvugwamo urukiga mu cyahoze ari Byumba hafi ya Uganda.

Yamenyakanye cyane iririmbwe n’itorero "Abadahigwa” mu 1998, ariko bivugwa ko ari iya kera cyane, kuko yari isanzwe ikoreshwa n’abaturage bo muri aka gace bakoreshaga uru rurimi rw’urukiga.

Mu kumurika album ye King James yabyinnye Ganyobwe mu kinimba cyizwi i Cyumba

Iri torero Abadahigwa ryitwaga Ballet y’Akarere ka Bungwe kari kagizwe n’izahoze ari Komine Cyumba na Kivuye. Yatangiye gucurangwa kuri Radiyo Rwanda mu bitaramo, kuko ari yo yari yaragiye gufata amajwi aba baririmbyi ibasuye muri gahunda yari ifite yo kugenda izenguruka ifata amajwi abaturage bafite ibigahangano gakondo iwabo mu byaro.

Yaririmbwaga cyane mu zahoze ari Segiteri Rubaya na Gatengerane hafi y’agace ka ‘Karujanga’ muri Uganda.

Bivugwa ko umugore witwa Batemberezi, umwe mu bayibyinaga cyane yizihiwe n’amarwa, ari we waba warayigishije akanayitoza abagize iri torero ry’Abadahigwa.

Iri torero rivuga ko risanzwe rifite izindi ndirimbo nk’izi 15 z’umwimerere w’aka gace, ariko ko izo basohoye ari indirimbo 8 harimo n’iyi Ganyobwe.

Mu gihe gito gishize, ubwo umuhanzi Jules yasubiragamo indirimbo Ngera ya kera mu buryo bujya gusa n’ubu, nawe yagiranye ibibazo bikomeye n’uwitwa Musaniwabo Bujeniya (Eugenie) bakunda kwita Ngera, kuko yabikoze batabigiyeho inama, kugeza ubwo baje kugirana amasezerano.

[email protected]



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .