00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James mu bahanzi 5 barangamiwe kurusha abandi muri Afurika y’Iburasirazuba muri 2014

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 9 January 2014 saa 02:39
Yasuwe :

Inkuru dukesha ikinyamakuru Bongo 5, umuhanzi King James uririmba injyana ya Afro beat ndetse na Rnb yaje mu bahanzi 5 batangajwe na Radio BBC 1xtra ko mu mwaka wa 2014 bazaba aribo bahanzi barangamiwe kurusha abandi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Urwo Rutonde rwakozwe na Radio BBC 1xtra rwagaragayemo kandi umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania ari nawe uri ku mwanya wa mbere, Kaysha uturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ariko akaba atuye mu Bufaransa, (...)

Inkuru dukesha ikinyamakuru Bongo 5, umuhanzi King James uririmba injyana ya Afro beat ndetse na Rnb yaje mu bahanzi 5 batangajwe na Radio BBC 1xtra ko mu mwaka wa 2014 bazaba aribo bahanzi barangamiwe kurusha abandi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Urwo Rutonde rwakozwe na Radio BBC 1xtra rwagaragayemo kandi umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania ari nawe uri ku mwanya wa mbere, Kaysha uturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ariko akaba atuye mu Bufaransa, Radio na Weasel bo muri Uganda ndetse na Wyre uturuka muri Kenya.

Aganira na IGIHE, King James yadutangarije ko yishimiye cyane kuba yaje kuri uru rutonde ndetse no mu bahanzi batanu bashobora kuzaba barangamiwe cyane muri 2014 muri Afurika y’Iburasirazuba kuko ngo bimugaragariza ko ibyo akora kandi hari ababibona ndetse bakabiha n’agaciro.

Yagize ati: “birashimishije pe, kuko bingaragariza ko ibyo nkora hari ababibona ndetse bakabiha agacico, mboneyeho no gushimira abankunda bose, aho baba baherereye hose”.
James yanakomeje avuga ko bimuhesha Ishema kuza kurutonde rumwe n’aba bahanzi bandi kuko ari abahanga kandi bakaba bakora cyane.

Muri gahunda uyu muhanzi afite muri uyu mwaka harimo gukomeza gukora ibihangano bishya ariko by’umwihariko akazibanda mu gukora ibitaramo mu gihugu hose aho azazenguruka mu Ntara zose zigize u Rwanda.

Ibitaramo yise Umuriro watse ni bimwe mu bikorwa King James ahereyeho muri 2014.

King James yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka ushize wa 2013 nka Umuriro waste, Ndagutegereje yanakoreye amashusho yayo kuri Miami Beach ubwo aheruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Reba indirimbo Ndagutegereje ya King James yakorewe amashusho muri Amerika:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .