00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yatangiye guteza imbere abahanzi bashya mu cyo yise “ID”

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 9 October 2013 saa 05:00
Yasuwe :

Ahereye kuri Social Mula, umuhanzi King James agiye gutangira gushyigikira abahanzi bafite impano nshya mu muziki kandi zihariye, mu cyo yise “ID” bisobanura biti “ Identity”, bivuga “indangamuntu” mu Kinyarwanda.
Aganira na IGIHE, King James yavuze ko atarabyagura neza, ariko ko yifuza gutangira gufasha abahanzi bashya bashobora kugira icyo bahindura mu muziki nyarwanda.
Yaigze ati “ID ni uburyo natangiye bwo gushaka impano nshya ariko biracyatangira. Ni ibintu bizafata igihe, umuntu nzabona (...)

Ahereye kuri Social Mula, umuhanzi King James agiye gutangira gushyigikira abahanzi bafite impano nshya mu muziki kandi zihariye, mu cyo yise “ID” bisobanura biti “ Identity”, bivuga “indangamuntu” mu Kinyarwanda.

Aganira na IGIHE, King James yavuze ko atarabyagura neza, ariko ko yifuza gutangira gufasha abahanzi bashya bashobora kugira icyo bahindura mu muziki nyarwanda.

Yaigze ati “ID ni uburyo natangiye bwo gushaka impano nshya ariko biracyatangira. Ni ibintu bizafata igihe, umuntu nzabona afite impano niteguye kumufasha”.

Mu gusobanura ID, King James yagize ati “Nk’uko byumvikana mu izina ID-Identity cyangwa se ’Indangamuntu’, ni ukureba abantu bafite amajwi yabo yihariye cyangwa se n’izindi mpano zihariye cyane; urugero hari nk’abana njya mbona bafite impano wenda zo gukora nka firigo abana nk’abo nkabashyigikira nkanabakorera ubuvugizi ngateza imbere izo mpano zabo”.

King James yongeraho ati “Kugeza ubu, icyo muri ID ndi gukora, ndi gutanga ubufasha busanzwe kimwe n’uko umuhanzi ashobora kunkenera nkamushyigikira, ni nk’ubucuti umuntu ashoboye ankeneye nshobora kubimufashamo ariko nta nyandiko zindi”.

King James ashimangira ko ubu bufasha ari gutanga bitari nka Label, bisanzwe bimenyerewe nk’inzu zihuriza hamwe abahanzi zikabashyigikira mu iterambere ry’ibikorwa byabo bya muzika hakumvikanwa igabanwa ry’inyungu ku mpande zombi.

King James avuga ko mu minsi iri imbere ateganya gukoresha amarushanwa agashakisha n’izindi mpano mu bakiri bato cyane cyane iz’umuziki, gushushanya n’ibindi.

Ati “Ndi gushaka impano nshya nimara kubyagura nzabitangaza, biransaba kubanza kureba abo bantu. Ndashaka gufata uwo mwanya ngakoresha ibintu bimeze nk’amarushanwa nkareba abo nashyigikira mu bikorwa byabo by’ubuhanzi.”

King James, usanzwe ari umuvugizi wa Airtel, ni umwe mu bahanzi barushaho kugaragaza ibikorwa bishyigikira ubuhanzi bwe, dore ko aheruka gushinga Foundation (ihuriro) yiyitiriye.

Ubu mu ndirimbo ze nshyashya, King James asigaye aririmbamo ijambo “ID” mu rwego rwo kumenyekanisha iyi gahunda agiye gutangiza.

Umva indirimbo King James atangira avugamo ati "ID":


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .