00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: King James yasusurukije abafana biratinda

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 17 September 2013 saa 10:48
Yasuwe :

Igitaramo cyabere i Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi cyaranzwe n’ibyishimo byinshi; ahabaye ibirori byo kwiyerekana mu imideli ya kinyafurika, kinasusurutswa n’umuhanzi King James mu ndirimbo ze z’urukundo zikunzwe muri iki gihugu.
Iki gitaramo gisanzwe kiba kigategurwa n’urubyiruko ruzwi ku izina rya "Young Rwandan Proffessiol" hasozwa icyumweru cyo kuganira kuri business harebwa uburyo bateza imbere u Rwanda binyuze mu kuhashora imari.
Aha umuhanzi King James wari watumiwe nk’umuhanzi (...)

Igitaramo cyabere i Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi cyaranzwe n’ibyishimo byinshi; ahabaye ibirori byo kwiyerekana mu imideli ya kinyafurika, kinasusurutswa n’umuhanzi King James mu ndirimbo ze z’urukundo zikunzwe muri iki gihugu.

Ntibyari byoroshye King James n'abafana

Iki gitaramo gisanzwe kiba kigategurwa n’urubyiruko ruzwi ku izina rya "Young Rwandan Proffessiol" hasozwa icyumweru cyo kuganira kuri business harebwa uburyo bateza imbere u Rwanda binyuze mu kuhashora imari.

Aha umuhanzi King James wari watumiwe nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe muri iki gihugu, yashimishije abari bitabiriye ibi birori karahava, mu ndirimbo ze nka Palapala, Yebaba we, n’izindi.

Aganira na IGIHE, King James, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yagize ati "Byari byiza cyane".

Aho umufana yabaga ari hose yarishimaga agacinya akadiho

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakuze, urubyiruko ndetse n’abato bagamije guhura nk’Abanyarwanda baba mu Busuwisi bakishimira hamwe maze bagaciya akadiho nk’uko bisanzwe biba buri mwaka.

Iyo yakoze akazi ke, avuga ko abikesha abafana
King James na we yarizihiwe
Iyo King James yegereye abafana be, barushaho kwishima
King James yari agitangira kuririmba mu ndirimbo ze zituje
Abakuze na bo ntibatanzwe n'ikirori
Abanyamideli bariyerekanye biratinda, mu myambaro ya kinyafurika
Udushya mu myicarire twaragaragaye cyane
Yerekanye ko uburebure bwe n'imyambarire miremire bijyana, kandi umuntu akaberwa
Uyu mukobwa we yerekanye itandukaniro kandi agaragaza ko aberewe
Imideli ntiyari idoze kimwe

Foto: Karirima A. Ngarambe-IGIHE/Belgique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .