00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyaro cya Nyabihu, igikomere cyashegeshe King James muri 2014

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 December 2014 saa 05:20
Yasuwe :

Kuvugwaho ko yihakanye aho yavukiye, mu cyaro cya Rwankeri mu Karere ka Nyabihu hazwiho kugira umubare munini w’Abadiventisiti ari nabo abarizwamo, ni cyo kintu cyashegeshe King James kurusha ibindi mu mwaka wa 2014.
King James yatangaje ko muri uyu mwaka wose wa 2014 yababajwe bikomeye n’inkuru yamuvuzweho ko ngo yakunze kujya abeshya aho avukira.
Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri ku nkomoko y’umuhanzi King James kwamenyekanye” yasohotse muri Gashyantare, nuko ikwirakwira hose mu (...)

Kuvugwaho ko yihakanye aho yavukiye, mu cyaro cya Rwankeri mu Karere ka Nyabihu hazwiho kugira umubare munini w’Abadiventisiti ari nabo abarizwamo, ni cyo kintu cyashegeshe King James kurusha ibindi mu mwaka wa 2014.

King James yatangaje ko muri uyu mwaka wose wa 2014 yababajwe bikomeye n’inkuru yamuvuzweho ko ngo yakunze kujya abeshya aho avukira.

Iyi nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri ku nkomoko y’umuhanzi King James kwamenyekanye” yasohotse muri Gashyantare, nuko ikwirakwira hose mu itangazamakuru ivuga ko ngo King James abeshya ko yavukiye i Nyamirambo nyamara yaravukiye ahitwa mu Rwankeri mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri iyo nkuru King James yahamije ko avuka i Nyamirambo, nk’uko asanzwe abivuga. Ariko umunyamakuru wasuye umudugudu wo mu gace ka Kibugazi we yerekanaga ko uyu muhanzi avuka mu cyaro cya Nyabihu, ahubwo aba ashaka kuhihakana nk’umwe mu mico anenga ku bahanzi bamamaye.

Muri iyi nkuru kandi umunyamakuru yavuganye na nyirasenge wa King James witwa Nyiramfabakuze Rahab, umwarimu wigishije King James witwa Nkerabigwi Théogène n’abandi basore bose bavuga ko uyu muhanzi bamuzi muri ako gace akiri umwana kandi ko ari ho yabyirukiye.

Muri iyo nkuru kandi, Ingabire Emeline wabaye mu gipangu kimwe na King James yahamije ko amuzi neza muri iki cyaro agira ati "Jemusi(James) ndamuzi kuva kera aba hano yewe yari n’inshuti ya basaza banjye gusa yajyaga acishamo akajya i Kigali hashira iminsi akagaruka noneho arangije amashuri abanza iwabo bimukiye i Kigali twumva ngo yabaye umuhanzi gusa kuva ubwo ntiyongeye kugaruka hano”.

Kuri iki King James yavuze ko aho hantu hitwa Rwankeri yahabaye afite imyaka hagati y’umunani n’icyenda kuko ngo ari ho imiryango ye yabaga, ariko ko bidasobanuye ko ari ho yavukiye, ko yavukiye i Kigali ndetse ko n’amashuri abanza yayize ku Cyivugiza.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star, King James yavuze ko icyatumye bimubabaza cyane ari uko iyi nkuru atamenye neza abari bayihishe inyuma n’icyo bari bagamije.

Yagize ati “Banshinjaga ko navukiye aho nari narabaye muri Nyabihu ariko navukiye i Nyamirambo, ngo nabeshye rero aho navukiye.”

King James avuga ko yababajwe n’impaka zavuye kuri ibi bintu, akavuga ko “atumva impamvu umuntu ashobora kubeshya aho yavukiye”.

Ingabire Emeline uvuga ko yabaye mu gipangu kimwe na King James i Nyabihu. Foto/Umurengezi F.
Uyu ni Nyiramfabakuze Rahab nyirasenge wa King James wakoreshejwe havugwa ko uyu muhanzi yavukiye muri iki cyaro ku mpamvu King James avuga ko atiyumvisha. Foto/Umurengezi F.
Muri uru rugo niho bivugwa ko iwabo wa King James bigeze gutura akaba ari mu Karere ka Nyabihu. Foto/Umurengezi F.
Uru ni urungano rw'i Nyabihu rwemeza ko rwabyirukanye na King James rumwita Jemusi
Ngiki icyaro kibisi byavugwaga ko ari cyo King James yavukiyemo, aho kuba Kigali yuzuye amatara, imiturirwa n'amamodoka anyuranyuranamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .