00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2013: Kizito Mihigo na KMP bishimiye ibyo bagezeho bashimira ababafashije

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 December 2013 saa 10:43
Yasuwe :

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga nyamukuru rw’uyu muryango, (www.kmp.rw), Fondation KMP yifurije abanyamuryango, abafatanyabikorwa n’ inshuti zayo umwaka mwiza wa 2014, ibashimira kuba barafatanyije mu bikorwa binyuranye mu mwaka urangiye wa 2013.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, umunyamuzika Kizito Mihigo yavuze ko uyu mwaka wa 2013 wabaye umwaka w’ibikorwa byinshi cyane kuri we no kuri fondation KMP.
Yagize ati “2013 niwo mwaka wabayemo ibikorwa byinshi bya Fondation kuva (...)

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga nyamukuru rw’uyu muryango, (www.kmp.rw), Fondation KMP yifurije abanyamuryango, abafatanyabikorwa n’ inshuti zayo umwaka mwiza wa 2014, ibashimira kuba barafatanyije mu bikorwa binyuranye mu mwaka urangiye wa 2013.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, umunyamuzika Kizito Mihigo yavuze ko uyu mwaka wa 2013 wabaye umwaka w’ibikorwa byinshi cyane kuri we no kuri fondation KMP.

Yagize ati “2013 niwo mwaka wabayemo ibikorwa byinshi bya Fondation kuva yatangira, ariko ntibiduhagije. Turacyakomeza, umufatanyabikorwa wacu wa mbere ni Imana, uwa kabiri ni abantu.”

Imirimo KMP ikora mu gihugu iri mu byiciro bitanu. Icyiciro cya mbere ni “Umusanzu w’Umuhanzi mu kugorora abagororwa”, iyi ikaba ari gahunda ya KMP muri gereza zose z’igihugu igamije gufasha abagororwa kongera kwiyubakamo ubumuntu. Uyu mwaka KMP yakoze ibi bikorwa muri gereza ya Nyanza, iya Rwamagana ndetse n’iya Rubavu.

Kizito Mihigo na KMP basuye amagereza batanga ubutumwa bw'amahoro

Icyiciro cya kabiri cyitwa “Umusanzu w’umuhanzi mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’Amahoro, Ubwiyunge n’Urukundo” ni ibikorwa mu mashuri yisumbuye, bigamije gutoza urubyiruko indangagaciro zo kubabarira biturutse ku kwemera, z’ubwiyunge, no kubaha ikiremwamuntu”. Uyu mwaka ibi bikorwa byakozwe mu mashuri mirongo itanu n’abiri.

Icyiciro cya gatatu ni“Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu” kigizwe n’ibitaramo hirya no hino mu baturage, bitanga ubutumwa bwo gukunda igihugu, no kugira uruhare mu mibereho yacyo”. Muri iki cyiciro, mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu matora y’abadepite ya 2013, Fondation KMP yakoze ibitaramo 30 (mirongo itatu) mu turere twose tw’igihugu, bigamije gukangurira abanyarwanda kuzitabira ayo matora, ndetse no kubasobanurira uruhare rw’abadepite miyoborere y’igihugu.

Icyiciro cya kane cy’ibikorwa bya KMP, ni “Ibiganiro mpuzamadini” bigamije guhuza amadini anyuranye akungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abanyarwanda barusheho gukundana, kuko ariryo tegeko rihuriweho n’amadini yose. Muri iyi gahunda, KMP yacishije ibiganiro mpuzamadini binyuranye kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Icyiciro cya gatanu cy’ibikorwa bya KMP, ni ibiganiro kuri Radio na Televiziyo. Muri uyu mwaka, KMP yatambukije ibiganiro bigera kuri 60 mirongo itandatu. Bimwe muri byo bikaba bishobora kugaragara kur rubuga rwa internet www.kmp.rw .

Kizito Mihigo yashimiye abanyamuryango ba Fondation KMP, inshuti z’uyu muryango hirya no hino, ndetse n’abafatanyabikorwa. Mu bafatanyabikorwa, yashimiye Ambassade ya Amerika mu Rwanda, World Vision, USAID, UNESCO, Kiriziya Gatorika mu Rwanda na Islam mu Rwanda, ndetse na Leta y’u Rwanda mu nzego zayo zitandukanye nka RGB, RBA, NEC, n’abandi.

Uyu mwaka, amashuri 52 yakozwemo ibikorwa byo kwigisha urubyiruko indangagaciro zo kubana kivandimwe
2013: KMP yacishije ibiganiro 60 kuri Televiziyo y'u Rwanda
Uhereye ibumoso: Musenyeri Collini, Padiri Oreste Inchi Matata, Depite Sheih Saleh, Kizito Mihigo, Gerard Niyomugabo na Padiri Rutinduka nyuma y'ikiganiro mpuzamadini cya KMP
Mu kwitegura amatora y'abadepite yo muri Nzeri 2013 Kizito na Fondasiyo ye bakoze ibitaramo 30 by'uburere mboneragihugu
2013: Kizito Mihigo yakiriye abashyitsi banyuranye ku cyicaro cya KMP muri Mata
New year Facebook cover

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .