Nk’uko asanzwe abikora, umuhanzi Kizito Mihigo yateguye igitaramo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana n’Izisingiza Bikira Mariya, igitaramo cyabereye i Kibeho mu mpera z’icyumweru gishize imbere ya ba mukerarugendo benshi baba basuye ahabereye amabonekerwa.
Kizito buri mwaka ku itariki ya 27 na 28 Ugushyingo yifatanya n aba bakerarugendo batagira ingano baba bitabiriye isabukuru y’amabonekerwa yahabereye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo 1989.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nyinshi za Kiriziya Gatorika, amaze guhimba indirimbo nyinshi zivuga ku byabaye i Kibeho, cyane cyane zigashimangira ubutumwa ababonekewe bavugaga ko bahawe na Bikira Mariya.
Mu mugoroba wo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 27 Ugushyingo, Kizito Mihigo yataramiye abari bateraniye i Kibeho, ndetse na bukeye bwaho mu gitambo cya Missa cyatuwe n’abapadiri benshi bayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare, Kizito yongeye gususurutsa iyo mbaga yageraga ku bihumbi mirongo itatu (30.000).
Mu missa yo ku itariki ya 28, Kizito Mihigo yasimburanaga na Korali y’abakristu b’i Nyamasheke.
Indirimbo umuhanzi Kizito Mihigo yaririmbye zikirizwaga na ba mukerarugendo bose, harimo n’abanyamahanga batumva ikinyarwanda, kuko zimaze kumenyerwa kuri uwo munsi mukuru.
Mu gitaramo cyo ku mugoroba wo ku itariki ya 27 kandi, indirimbo za Kizito Mihigo zasimburanaga n’inyigisho ya Musenyeri Bahujimihigo, uheruka kwandika igitabo kuri Kibeho.
Kizito Mihigo yavukiye aho i Kibeho mu karere ka Nyaruguru tariki ya 25 Nyakanga 1981. Amabonekerwa yahabaye nayo yatangiye muri uwo mwaka wa 1981, ku itariki ya 1981.
Ababonekewe na Bikira Mariya i Kibeho nk’uko byemewe na Kiriziya Gatorika i Roma mu mwaka wa 2001, ni Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka, na Marie Claire Mukangango, bose bari abanyeshuri mu ishuri ryisumbiye aho i Kibeho.
Umuzingo (album) wa gatandatu umuhanzi kizito Mihigo yasohoye mu mwaka wa 2011, yawuhariye indirimbo zivuga ubutumwa bwatanzwe aho i Kibeho mu gihe cy’amabonekerwa.
Umva zimwe mu ndirimbo za Kizito Mihigo:
TANGA IGITEKEREZO