00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo arasohora indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu” hibukwa Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 March 2014 saa 10:27
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo yanditse ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com) no ku mbuga nkoranyambaga, ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014 azatangira gushyira ahagaragara indirimbo yahimbiye igihe cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, ndetse akabifatanya n’igisibo cy’abakristu gatorika.
Uyu muririmbyi yagize ati: “Bavandimwe, murabizi ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, abakristu gatorika ku isi hose tuzinjira mu gisibo, ya minsi 40 twibukamo akababaro ka (...)

Umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo yanditse ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com) no ku mbuga nkoranyambaga, ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014 azatangira gushyira ahagaragara indirimbo yahimbiye igihe cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, ndetse akabifatanya n’igisibo cy’abakristu gatorika.

Uyu muririmbyi yagize ati: “Bavandimwe, murabizi ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, abakristu gatorika ku isi hose tuzinjira mu gisibo, ya minsi 40 twibukamo akababaro ka Yezu wadupfiriye, tukanitegura umunsi mukuru uruta iyindi, PasikA, Izuka rya Kristu umucunguzi. Iki gisibo kandi kizahurirana n’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yadutwaye abacu. Buri gihe iyo ibyo bihe byombi bihuriranye, bituma ngira icyunamo cyiza, kuko nibuka Gikristu (Nzirikana UMUSARABA kugira ngo ndusheho gusobanukirwa IZUKA, maze ndihamye. Nkibuka umwijima kugira ngo menye agaciro k’urumuri, maze ndusigasire). Kuri uyu wa gatatu w’ivu rero, nk’umuhanzi w’umukristu uri mu gisibo no mu gihe cyo kwibuka jenoside nzabagezaho imwe mu ndirimbo nahimbiye ibi bihe.

Iyo ndirimbo yitwa “IGISOBANURO CY’URUPFU” ariko izavunyishirizwa n’inyandiko nise : “IGISOBANURO CY’AKABABARO”. Abazabishobora mbere yo kumva indirimbo bazabanze basome iyo nyandiko, kuko biruzuzanya. Ibaruwa nise IGISOBANURO CY’AKABABARO, hamwe n’indirimbo nise IGISOBANURO CY’URUPFU nzabibagezaho kuri uyu wa Gatatu w’ivu (5 Werurwe 2014). Amahoro y’Imana abane na mwe, kandi na mwe mubane nayo !”

Indirimbo uyu muhanzi azashyira ahagaragara kuri uyu wa gatatu, izaba ibaye indirimbo ya 9 ijyanye n’ibihe byo kwibuka, nyuma ya Ndibutse (2007), Akira uru Rwanda Mana Ihoraho (2008), Arc en Ciel (2009), Iteme (2010), Twanze Gutoberwa Amateka (2011), Ijoro ribara uwariraye (2012), Isomo twasigiwe na Jenoside (2012), ndetse n’Umujinya mwiza (2013).

Indirimbo nyinshi za Kizito Mihigo zikunze guteza impaka bamwe bibaza ku magambo Umuhanzi aba yakoresheje, nk’iheruka “Umujinya mwiza”, byagoye bamwe kumva ko umujinya ushobora kuba mwiza.

Kizito Mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .