00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo azataramira iwabo i Kibeho ku isabukuru y’ibonekerwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 November 2013 saa 08:17
Yasuwe :

Bimaze kuba akamenyero ko buri mwaka, umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo ataramira imbaga iba iteraniye i Kibeho ku itariki ya 28 Ugushyingo, ubwo Kiriziya Gatorika ku isi yose iba yizihiza isabukuru y’ibonekerwa na Bikira Mariya ryabaye aho i Kibeho kuva mu mwaka wa 1981 kugeza muri 1989.
Uyu muhanzi w’umukristu umenyerewe mu ndirimbo za Kiriziya Gatorika, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, yongeye gutangariza abakunzi be ko azitabira ibyo birori, ndetse akifatanya (...)

Bimaze kuba akamenyero ko buri mwaka, umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo ataramira imbaga iba iteraniye i Kibeho ku itariki ya 28 Ugushyingo, ubwo Kiriziya Gatorika ku isi yose iba yizihiza isabukuru y’ibonekerwa na Bikira Mariya ryabaye aho i Kibeho kuva mu mwaka wa 1981 kugeza muri 1989.

Uyu muhanzi w’umukristu umenyerewe mu ndirimbo za Kiriziya Gatorika, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, yongeye gutangariza abakunzi be ko azitabira ibyo birori, ndetse akifatanya n’abantu benshi bazaba bitabiriye kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 32 ishize Bikira Mariya asuye u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito Mihigo ashimangira cyane ko yemera iby’uko Bikira Mariya yabonekeye abakirisitu batatu(Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango) i Kibeho, uretse no kuba byaremejwe na Kiliziya, avuga ko nawe ubwe yabikoreye isesengura ku giti cye agasanga ari ukuri ko abo bakobwa babonekewe. Akavuga ariko ko buri wese ari uburenganzira bwe kubyemera.

Yagize ati “Usibye no mu kwemera, njyewe nta muntu njya mpatira kwemera ibintu uko mbyemera, kandi nanjye sinkunda ko bampatira kwemera iby’abandi. Kiriziya Gatorika nayo ntihatira abantu kwemera amabonekerwa. Biterwa n’ukwemera kwa buri muntu.”

Kizito Mihigo yakomeje asobanura impamvu yemera iby’amabonekerwa, ati “Njyewe rero nemera ko Bikira Mariya yasuye u Rwanda koko, akabonekera bariya bakobwa batatu. Nk’umuntu wavukiye ndetse wakuriye aho ibyo bintu byabereye, nagize umwanya wo kwikorera ubushakashatsi bwanjye nanjye, mbona kubyemera. Kwemera ririya bonekerwa ariko mbiterwa cyane cyane n’ubutumwa ababonekewe bagendaga batanga. Mbona ko ari ubutumwa bw’ivanjiri bahuzaga n’igihe twari tugezemo. Iyo urebye abo bana b’abakobwa n’imyaka bari bafite, ubona batari kwibwiriza ubwo butumwa ngo babure aho babusanya n’ivanjiri. Ibonekerwa rero, ntabwo ariryo ukwemera kwanjye cyangwa ukw’umukristu gatorika gushingiyeho. Ariko ni ubuhamya buza gushimangira ukwemera kwacu. Gusa abantu bajye bitonda kuko hari n’abatekamutwe cyangwa abitiranya amarangamutima yabo n’ibonekerwa. Ibyiza ni ukugirira icyizere Kiriziya tukumva icyo ibivugaho .”

Ubutumwa bwatanzwe n’ababonekewe aho i Kibeho buboneka mu bitabo byinshi nk’icyanditswe na Nyakwigendera Mgr Agusitini Misago wari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, mbere y’uko yitaba Imana.

Mu mwaka wa 2011 umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara Album ya 6 igizwe n’indirimbo zirimo ubutumwa bwatanzwe aho i Kibeho mu gihe cy’ibonekerwa.

Ibonekerwa ry’i Kibeho ryatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 1981 rirangira tariki ya 29 Ugushyingo 1989. Kiriziya Gatorika yaryemeye ku mugaragaro mu mwaka wa 2001, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 20 ribaye.

Kizito Mihigo mu gitaramo i Kibeho, muri Nyaruguru tariki ya 28 Ugushyingo 2011

Kizito Mihigo kandi yatangarije IGIHE ko mu kiganiro “Umusanzu w’umuhanzi” gitegurwa na Fondation KMP, kikanyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kabiri i saa yine n’igice z’ijoro(10:00 pm), azaganira na Musenyeri Mbonyintege Smaragde kuri ayo mabonekerwa, n’ukwemera kwa Gikristu mu Rwanda muri Rusange.

Umva indirimbo “UMURWA W’UMWAMIKAZI” na “NYINA WA JAMBO” za Kizito Mihigo:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .