00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo, KMP na World Vision batanze ubutumwa mu mashuri y’i Rubengera

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 August 2013 saa 12:03
Yasuwe :

Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), bafatanyije n’umuryango wa gikristu, World Vision, bakomeje ibikorwa byo kwigisha urubyiruko n’abana bato indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge, bishingiye ku kwemera kwa gikristu.
Umuhanzi Kizito Mihigo na KMP bahurije hamwe amashuri 12 yo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi barayataramira ku itariki ya 25 Kanama 2013, Iki gitaramo cyabereye mu ishuri rya TTC Rubengera, gihuriza hamwe amashuri 12 yo muri uwo (...)

Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), bafatanyije n’umuryango wa gikristu, World Vision, bakomeje ibikorwa byo kwigisha urubyiruko n’abana bato indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge, bishingiye ku kwemera kwa gikristu.

Umuhanzi Kizito Mihigo na KMP bahurije hamwe amashuri 12 yo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi barayataramira ku itariki ya 25 Kanama 2013,
Iki gitaramo cyabereye mu ishuri rya TTC Rubengera, gihuriza hamwe amashuri 12 yo muri uwo murenge, ariyo: TTC Rubengera, ES Rubengera, GS Kibirizi, GS Nyarubuye, GS Bubazi, EP Rubengera I, EP Rubengera II, EP Gacaca, EP Nyagatovu, EP Rutabo, ep Kanyamurinda, na EP Rwimpiri.

Igitaramo cyatangiwe n’isengesho ryavuzwe n’Umuyobozi wa World Vision mu Burengerazuba. Iryo sengesho ryakurikiwe n’ikiganiro kirekire cyatanzwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, ku ruhare rw’ukwemera kwa Gikristu mu kubaka imibanire myiza y’abantu.

Kizito Mihigo yasobanuye uburyo Yezu yazanye imyumvire yo kubana kivandimwe, yo kubabarira no guha agaciro ikiremwamuntu, bigahindura imyumvire n’imibereho y’abayahudi, ndetse bikaza no gukwira ku isi hose. Yavuze ko mu Rwanda kumenya Yezu no kumwigiraho ingeso nziza, byatanze isoko y’imibanire myiza nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwagize.

Kizito yavuze ko ukwemera atari imisengere gusa, ko ahubwo ari n’amasomo akukurwa mu mibereho no mu nyigisho bya Yezu, maze bigahindura abayumvise nkawe.

Ikiganiro kandi cyaranzwe n’ibibazo ndetse n’ibisubizo by’abanyeshuri bari bakurikiye ubutumwa bwanzwe, nyuma Kizito Mihigo aririmba indirimbo za gikristu ndetse n’izifite ubutumwa bwo kwibuka Jenoside n’ubwiyunge nyuma yayo. Urubyiruko rwagize umwanya wo gusaba indirimbo rwishakiye, maze rurabyina.

Muri iki gitaramo kandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yashimiye Kizito Mihigo ubwitange bwa Fondation ye, ikomeje gukora ubukangurambaga mu gihugu hose igamije imibanire myiza y’Abanyarwanda, ndetse biza kugarukwaho n’uwari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, Mukase Valentine ushinzwe Igenamigambi mu karere ka Karongi.

Usibye Kizito Mihigo, umucuranzi w’inanga gakondo Sofia Nzayisenga, umusizi Aimé Valens Tuyisenge ndetse n’abanyamuryango ba KMP mu ikinamico berekanye, nabo bashimishije urubyiruko rwari ruraho.

Abayobozi ba World Vision bari bahari, bakanguriye abana kuzirikana indangagaciro bakura mu kwemera kwabo, nk’uko Kizito Mihigo yabibabwiye, ariko bakanatahana ubutumwa babonye mu ikinamico yakinwe n’abanyamuryango ba KMP.

Nk’uko bisanzwe kandi, muri aya mashuri naho hatangijwe amatsinda (clubs) ya KMP, azajya atuma KMP ikomeza ibikorwa byayo muri ayo mashuri.

Umuyobozi wa World Vision mu Burengerazuba niwe watangije igitaramo n'isengesho
Mbere yo kuririmbira abanyeshuri, Kizito Mihigo yabanje kubaha ikiganiro
Indirimbo "Inuma"ntijya ibura mu bitaramo bya Kizito Mihigo, dore ko ari nacyo kirango cya KMP
Abanyeshuri b'i Rubengera bagaragaje gukunda indirimbo zaririmbwe mu gitaramo
Umuhanzi Sofiya Nzayisenga yashimishije urubyiruko mu nanga gakondo
Nk'uko bisanzwe hatowe abanyeshuri bahagararira Clubs za KMP mu mashuri yabo
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku butumwa bwatanzwe na Kizito Mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .