Ubwo hasozwaga icyumweru cy’imiyoborere cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), ku itariki ya 20 Mata 2013, Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) yahembwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikora imishinga ifitiye igihugu akamaro. Amafaranga y’Amanyarwanda Miliyoni umunani KMP yahawe nk’igihembo, yahise yiyemeza kuyakoresha mu mushinga wayo yise “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu”.
Nk’uko umuririmbyi Kizito Mihigo abitangaza, “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu” ni umushinga Fondation KMP ikora kuva mu mwaka wa 2011, ugamije kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside.
Mu bitaramo birenga mirongo itanu bamaze gukorera mu mashuri anyuranye y’Igihugu, Kizito Mihigo n’abamuherekeza bifashisha ubuhanzi mu kwigisha urubyiruko Indangagaciro z’Amahoro n’Ubwiyunge.
Muri Nyakanga 2013, KMP yakomeje iyi gahunda mu ntara zose z’igihugu, ikoresheje amafaranga yahawe na RGB nk’igihembo cyo gukora imishinga ifitiye igihugu akamaro.
Mu ntara y’amajyaruguru, KMP yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi, mu Ntara y’Amajyepfo hasurwa Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho muri Nyaruguru, n’ishuri rya Marie Merci. Mu ntara y’Uburasirazuba, KMP yasuye Agahozo Shalom Youth Village, mu Burengerazuba hasurwa Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mariya Mutagatifu (Sainte Marie) mu karere ka Karongi, naho mu Mujyi wa Kigali haasuwe ishuri rya FAWE Girls School.
Muri ibi bikorwa KMP yakoze muri uku kwezi, hiyongereyemo ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere myiza y’Igihugu.
Usibye kandi ibitaramo by’ubuhanzi bikorwa muri ayo mashuri, KMP igenda itangiza amatsinda “Clubs” muri ayo mashuri isura.
Kizito Mihigo atangaza ko aya matsinda ari bwo buryo KMP izakoresha kugira ngo ikomeze umubano n’abo banyeshuri, ndetse ishakemo impano z’ubuhanzi butandukanye bushobora gutezwa imbere.
TANGA IGITEKEREZO