00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo na KMP basubukuye ibitaramo by’uburere mboneragihugu mu turere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 August 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Fondation KMP (www.kmp.rw) umuhanzi Kizito Mihigo afatanije n’iyo fondasiyo yashinze mu mwaka wa 2010, bamaze gukora ibitaramo by’uburere mboneragihugu mu turere 23 tw’u Rwanda, mu gihe cy’amezi abiri guhera muri Kamena 2013. Nyuma y’igihe gikabakaba ibyumweru bitatu bari bamaze mu kiruhuko mu cyumweru gishize, ibi bitaramo byakomereje mu turere twa Musanze na Karongi.
Ubwo ibi bitaramo byasubukurwaga muri Musanze na Karongi, umuhanzi Kizito Mihigo yabwiye (...)

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Fondation KMP (www.kmp.rw) umuhanzi Kizito Mihigo afatanije n’iyo fondasiyo yashinze mu mwaka wa 2010, bamaze gukora ibitaramo by’uburere mboneragihugu mu turere 23 tw’u Rwanda, mu gihe cy’amezi abiri guhera muri Kamena 2013. Nyuma y’igihe gikabakaba ibyumweru bitatu bari bamaze mu kiruhuko mu cyumweru gishize, ibi bitaramo byakomereje mu turere twa Musanze na Karongi.

Ubwo ibi bitaramo byasubukurwaga muri Musanze na Karongi, umuhanzi Kizito Mihigo yabwiye abaturage ko kugira imishinga ye bwite, bitamubuza na rimwe gushyigikira gahunda za Leta zisenyera umugozi umwe n’ibyo akora. Yabwiye abanyamusanze ko KMP izakomeza gushyigikira gahunda za Leta zimakaza Amahoro, Imibanire myiza n’uruhare rwa buri wese muri iyi nzira.

Kizito Mihigo yavuze ko amatora ari umwanya umuturage wese aba abonye, kugira ngo agaragaze urukundo rw’igihugu, ati “Nta muntu n’umwe ku isi, ndumva avuga ngo yanga igihugu cye. Ariko hari ababivuga gusa, hakaba n’ababigaragaza mu bikorwa. Niba dukunda igihugu cyacu rero, tukaba tucyifuriza ibyiza, nitubigaragaze twitorera abazadufasha kubigeraho.”

Abaturage bagaragaje ko bakunda indirimbo za Kizito Mihigo, cyane cyane iyitwa INUMA, n’iyitwa TURI ABANA B’U RWANDA. Muri ibi bitaramo kandi, Kizito Mihigo aririmbamo indirimbo nshya zishishikariza Abanyarwanda kuzitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri. Izo ndirimbo IGIHE.COM izazibagezaho mu minsi mike.

Usibye Kizito Mihigo kandi, umuhanzi gakondo Sofiya Nzayisenga nawe yacurangiye abaturage inanga ya Kinyarwanda, bisabira ko atagenda atabaririmbiye indirimbo ye ikunzwe cyane yise NKWASHI ITARUMIKWA.

Mu gusoza ibi bitaramo, urubyiruko ruhabwa urubuga maze rukabyina injyana zigezweho rufashijwe n’umuhanzi Ama-G the Black; indirimbo ze zo mu njyana ya Hip hop ntizishidikanywaho ko ziri mu zikunzwe n’urubyiruko mu gihugu hose.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Abayobozi b’inzego z’Ibanze ziberamo ibyo bikorwa, nabo bahabwa umwanya muri ibi bitaramo, bagasobanurira abaturage ibijyanye n’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Igitaramo cy'i Byangabo muri Musanze kitabiriwe n'abantu benshi
Umuririmbyi wa Hip Hop Ama-G the Black mu bitaramo
Sofia Nzayisenga na Kizito Mihigo bafatanya mu bitaramo by'Uburere mboneragihugu
Sofia Nzayisenga aririmba indirimbo ye "Umugabo w'inganzwa"
Mu bitaramo, Kizito Mihigo aha abaturage umwanya wo gusaba n'indirimbo bishakiye
Urubyiruko rubyina indirimbo za Kizito
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera niwe watangije iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .