Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri buri mwaka. Mu cyumweru gishize kuwa 19 na 21 Nzeri, mu kwizihiza uwo munsi, umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye bakoze ibitaramo mu turere tubiri tw’u Rwanda, Nyamagabe na Rwamagana, bataramana n’abagororwa ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
“Uburere n’uburezi bigamije amahoro” niyo nsanganyamatsiko Umuryango w’Abibumbye watanze uyu mwaka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Umuhanzi Kizito Mihigo usanzwe akora ibikorwa by’ubuhanzi bigamije amahoro, ari kumwe na Fondation ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) bateguye ibitaramo bibiri binini mu turere twa Nyamagabe na Rwamagana.
Igitaramo cy’i Nyamagabe cyahuje amashuri yisumbuye ane yo mu murenge wa Tare, kiba ku bufatanye hagati y’umuryango World Vision na Fondation KMP. Naho igitaramo cy’i Rwamagana, cyabereye muri gereza ya Rwamagana, icumbikiye abagororwa barenga ibihumbi birindwi(7,000).
Ubutumwa bwahawe urubyiruko mu gitaramo cyahuje amashuri y’i Nyamagabe
Muri iki gitaramo KMP bakoreye i Nyamagabe mu cyumweru gishize ku itariki ya 19 Nzeri, Kizito Mihigo na Fondation ye, mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico bakinnye, bakanguriraga urubyiruko kumenya amateka y’igihugu, kuyakuramo amasomo, kumenya amakuru yo mu karere, no kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka amahoro mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Abanyamuryango ba KMP bakinnye ikinamico igaragaza ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo, Kizito Mihigo na Sofiya Nzayisenga baririmba indirimbo zivuga imbabazi, ubwiyunge n’Amahoro, ndetse n’umusizi Aimé Valens tuyisenge asusurutsa abanyeshuri mu mivugo ye yamamaza amahoro n’ubumuntu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philibert Mugisha, ndetse na Madamu Josephine Munyeri wari uhagarariye World Vision, babwiye urwo rubyiruko ko ubuhanzi bugamije amahoro aribwo barwifuriza, mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu n’isi muri rusange.
Igitaramo muri gereza ya Rwamagana
Kuwa gatandatu w’icyumweru tariki ya 21 Nzeri, ku munsi nyirizina witiriwe amahoro, umuhanzi Kizito Mihigo na Fondasiyo ye babanye n’abagororwa bo muri gereza ya Rwamagana imenyerewe ku izina rya Nsinda.
Nk’uko bisanzwe mu bikorwa bya Fondation KMP muri gereza z’u Rwanda, muri iki gitaramo habayemo ikiganiro hagati ya Kizito Mihigo n’abagororwa, abaha ubuhamya bwe nk’umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside ariko akitoza kubabarira, ndetse bamwe mu bagororwa nabo batanga ubuhamya, abandi babaza ibibazo, abandi batanga ibitekerezo binyuranye ku ngingo zaganiriweho, ndetse no ku butumwa bw’indirimbo za Kizito Mihigo.
Mu butumwa Kizito Mihigo yatanze muri iyo gereza, yabwiye abagororwa ko kubabarira atari ikintu umuntu akwiye kwigamba, kimwe no gusaba imbabazi. Kizito Mihigo ngo asanga ari urugendo ruhoraho, umuntu ashobora gukora ari ko afashijwe n’Inema y’Imana.
Nyamara nk’uko uyu muririmbyi w’umukristu abivuga, ngo Imana ntiyaha abantu inema zayo ku ngufu. Byose ngo bisaba ubushake no kugerageza.
Abagororwa benshi mu magambo bahawe, bagaragaje ko ubuhamya bwa Kizito Mihigo bubereka ko mu Rwanda hari abantu b’abanyamahoro koko, kandi batagamije kubashinja no kubacyurira, ngo ahubwo babifuriza ikiza kandi bagamije kubafasha ku kigeraho.
Umuyobozi ushinzwe kugorora mu rwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa (RCS), Madamu Dative Mukanyangezi, yatangaje ko iki gikorwa Kizito Mihigo asanzwe akora muri gereza z’u Rwanda, ngo gifasha abanyarwanda bari muri gereza gutinyuka kuvugisha ukuri no kwihana ibyaba bakoze, cyane cyane abagize uruhare muri jenoside.
Ibi kandi byashimangiwe na Kizito Mihigo mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda nyuma y’iki gitaramo, aho yashimangiye ko icyo agambiriye na Fondation ye, ari ukubaka amahoro mu mitima y’abagororwa.
Kizito Mihigo yagize ati: “Abagororwa kugira ngo babashe kugira uruhare mu kubaka amahoro muri Sosiyete, bakeneye kubanza bakayagira mu mitima yabo. Ubutumwa bwa KMP buba bugamije kubabwira ko nubwo bakoze ibyaha bikomeye, ubumuntu bwabo busumba ibyo byaha.”
Abagororwa bagaragaje ko bishimiye Kizito Mihigo cyane, ndetse n’abandi bahanzi bari bajyanye barimo Sofiya Nzayisenga, ku buryo ngo bifuzaga kwigumanira nabo. Kizito Mihigo yahise abamenyesha ko afite gahunda yo gutangiza amatsinda (clubs) ya KMP muri gereza, bikazatuma babonana kenshi n’abagororwa ndetse kugira ngo ubutumwa ahatanga mu bitaramo ntibuzime.
TANGA IGITEKEREZO