00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo yahimbye indirimbo nshya yageneye kwibuka ku nshuro ya 20

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 April 2014 saa 01:43
Yasuwe :

Mu butumwa yashyize ahagaragara abicishije ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com) no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, umuhanzi Kizito Mihigo yatangaje ko ku itariki ya 7 azageza ku Banyarwanda indirimbo nshya yahimbye, mu rwego rwo gufasha igihugu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubwo butumwa bwagaragaye ku rubuga rwe no ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Kizito Mihigo aragaruka ku kamaro ko kwibuka, agasaba Abanyarwanda gufatana urunana mu gihe (...)

Mu butumwa yashyize ahagaragara abicishije ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com) no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, umuhanzi Kizito Mihigo yatangaje ko ku itariki ya 7 azageza ku Banyarwanda indirimbo nshya yahimbye, mu rwego rwo gufasha igihugu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubwo butumwa bwagaragaye ku rubuga rwe no ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Kizito Mihigo aragaruka ku kamaro ko kwibuka, agasaba Abanyarwanda gufatana urunana mu gihe cyo kwibuka, no kwishimira ibyagezweho mu mibanire myiza y’Abanyarwanda.

Kizito Mihigo

Kizito Mihigo yagize ati:

“Bavandimwe banyarwanda,

Mu gihe tugiye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, nifuje kubandikira ubu butumwa bwo kubifuriza gukomera, gufatanya kwiyubaka no gusana imitima mu bihe bikomeye byo kwibuka tugiye kwinjiramo.

Imyaka 20 ntabwo ari myinshi, ariko na none ntabwo ari mike kuko muri twe, hari abamaze kuba abasore n’inkumi, kandi muri bya bihe twari tukiri abana. Nk’uko nabiririmbye muri Twanze gutoberwa amateka, ubu bamwe bamaze guca gutora agatege n’ubwo bafite ibikomere bitagira ingano. Igihugu cyacu nacyo, n’ubwo cyahuye n’urupfu, cyariyubatse kigaruka mu buzima. Abacitse ku icumu benshi bagize umujinya mwiza, wa wundi ubatera kwiyubaka no kubaka igihugu, bakagira agaciro mu gihugu cyakagize intego, kandi bakagira uruhare rufatika mu kubaka imibereho n’imibanire myiza by’abanyarwanda. Umusanzu wa buri munyarwanda rero, urakenewe mu kwubaka igihugu, mu kugifasha kuzuka, nyuma y’urupfu cyabayemo.

Nanjye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, igatwara ubuzima bw’abanyarwanda benshi barimo na Data wambyaye, niyemeje gutanga UMUSANZU W’UMUHANZI mu kubaka imibanire myiza y’abanyarwanda.

Nk’uko bisanzwe rero, bavandimwe, ku itariki ya 7 Mata nzabapfundurira agaseke karimo indirimbo nshya ndiho mbategurira. Iyo ndirimbo izaba igamije kwibuka birumvikana, kubafata mu mugongo, gushishikariza abanyarwanda bose gufatana urunana mu kwiyubaka no kwomora ibikomere, ariko cyane cyane, izaba igamije kwishimira ibyiza byagezweho mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside.

Naho indirimbo ya Gikristu, Igisobanuro cy’urupfu, nasohoye mu kwezi gushize, ntabwo izacurangwa, bitewe nuko bamwe bangaragarije ko ishobora gukomeretsa ibikomere byabo, abandi bakagaragaza ubushake bwo kuyikoresha ku nyungu zabo mu mpaka za ngoturwane. Niba hari umuntu rero wakomerekejwe n’indirimbo yanjye IGISOBANURO CY’URUPFU, cyangwa se izindi ndirimbo nahimbye, musabye imbabazi n’umutima wanjye wose kandi, nk’uko bisanzwe, nzahora nakira inama z’abantu bose bifuza ko ibihangano byanjye byakomeza kandi bikarushaho gufasha abanyarwanda bose, ndetse n’isi yose. Icyo mba ngamije iyo ndirimba indirimbo zanjye, cyane cyane izishingiye ku kwemera, ni ugufasha abantu gukira ibikomere, kubatoza gukundana, gukunda Imana, gukunda igihugu no kwiyunga. Ariko nanjye ndi umuntu, njya nibeshya cyangwa ngakora amakosa. Niyo mpamvu nsabye imbabazi abantu bumvise ko indirimbo yanjye yaba yabakomerekeje ku buryo ubwo ari bwo bwose.

Sinarangiza ntibukije abantu bose bazasoma ubu butumwa, ko Jenoside yakorewe abatutsi atari igikoresho cyo gukinisha, cyangwa guharanira inyungu zabo. Amateka n’ubwo yaba ari mabi, tujye tuyubaha, tuyavuge uko yabaye. Jenoside yakorewe abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda, niwo musaraba w’u Rwanda. Uruhare rwa buri wese rero rurakenewe kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigaragaze ko nyuma y’umusaraba, hariho izuka.

“Umuntu utema imizi y’igiti, aba agamije kwica imbuto zacyo. Umuntu upfobya amateka, aba agamije kwica ejo hazaza.”

Mushobora gusogongera ku ndirimbo nshya Kizito Mihigo azasohora ku itariki ya 7 Mata 2014:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .