00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo yashyize ahagaragara ibiganiro mpuzamadini bibera muri KMP

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 January 2014 saa 10:13
Yasuwe :

Urubuga rwa Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (www.kmp.rw ) rwashyize ahagaragara amashusho n’amajwi y’ibiganiro mpuzamadini bibera muri iyi fondation.
Aganira na IGIHE, Kizito Mihigo yatangaje ko nubwo nyuma ya Jenoside amatorero n’amasengero ya gikristu yiyongereye cyane mu Rwanda, ntibishaka kuvuga ko Abanyarwanda babaye abakristu kurushaho.
Yagize ati “Aya matorero n’amasengero agenda avuka buri munsi ntabwo agaragaza ko ukwemera kw’Abanyarwanda kugenda kuba kwinshi, nta nubwo (...)

Urubuga rwa Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (www.kmp.rw ) rwashyize ahagaragara amashusho n’amajwi y’ibiganiro mpuzamadini bibera muri iyi fondation.

Aganira na IGIHE, Kizito Mihigo yatangaje ko nubwo nyuma ya Jenoside amatorero n’amasengero ya gikristu yiyongereye cyane mu Rwanda, ntibishaka kuvuga ko Abanyarwanda babaye abakristu kurushaho.

Yagize ati “Aya matorero n’amasengero agenda avuka buri munsi ntabwo agaragaza ko ukwemera kw’Abanyarwanda kugenda kuba kwinshi, nta nubwo bivuga ko ubukristu bugenda burushaho gushinga imizi mu Banyarwanda. Njyewe na Fondation nyoboye, tuvuga ko ukwemera kw’abantu kudakwiye kwitiranywa n’imihango cyangwa imisengere (culte) yabo. Ukwemera nyako kugaragaza imbuto mu buzima bwa buri munsi. Tuzahamya rero ko ukwemera kw’Abanyarwanda kwageze ku rwego rushimishije, igihe mu Rwanda hazaba haganje urukundo rwa kivandimwe no kubahana nk’ibiremwamuntu.”

Ibyo Kizito Mihigo avuga ko ubwinshi bw’abagana insengero atari bwo bugaragaza ko ubukirisitu bwabacengeye, anabishingira ku mateka y’u Rwanda.

Ygaize ati “Mbere ya Jenoside Kiliziya Gatorika mu Rwanda yagiraga abantu benshi cyane, ariko ntabwo byabujije benshi muri bo kwishora mu bwicanyi. Igipimo cy’ukwemera rero, ntabwo ari imisengere y’abantu, ahubwo ni imibereho yabo. Hakwiye kubaho ibiganiro mpaka bihoraho mu Rwanda, bihuza amadini yose ahari (ni ukuvuga abakristu, abayisiramu n’abemera idini gakongo), bigamije gushakira hamwe umuti w’amakimbirane, ubugome n’inzangano mu gihugu cyacu.”

Fondation KMP itegura ibiganiro bihuza abanyamadini batandukanye, bakaganira ku ruhare rw’amadini yabo mu kubaka indangagaciro z’ubumuntu mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Mu mwaka ushize ibi biganiro byagiye binyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda mu mwanya w’ikiganiro UMUSANZU W’UMUHANZI. Ubu bimwe muri ibyo biganiro mushobora kubisanga ku rubuga rwa rwa internet rwa Fondation KMP.

Igice cya mbere cy’ibiganiro mpuzamadini:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .