00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga rwa Kizito Mihigo rwizihiza imyaka 10 kuri internet rugiye kwegurirwa abafana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 February 2014 saa 10:28
Yasuwe :

Urubuga bwite rw’umuhanzi Kizito Mihigo (www.kizitomihigo.com) rurizihiza imyaka icumi rumaze kuri internet, uyu muhanzi akaba afite n’ubundi buryo ateganya ko rwafasha abafana be bitandukanye n’uko rwajyaga rukora.
Uru rubuga rwafunguwe tariki ya 14 Gashyantare 2004 rwagiye rutangaza amakuru y’ibitaramo uyu muhanzi yakoraga mu burayi ubwo yigaga mu Bufaransa. Icyo gihe uru rubuga rwari rufite izina rya organistecompositeur.fr kugeza mu mwaka wa 2011 aribwo rwafataga izina rya (...)

Urubuga bwite rw’umuhanzi Kizito Mihigo (www.kizitomihigo.com) rurizihiza imyaka icumi rumaze kuri internet, uyu muhanzi akaba afite n’ubundi buryo ateganya ko rwafasha abafana be bitandukanye n’uko rwajyaga rukora.

Uru rubuga rwafunguwe tariki ya 14 Gashyantare 2004 rwagiye rutangaza amakuru y’ibitaramo uyu muhanzi yakoraga mu burayi ubwo yigaga mu Bufaransa. Icyo gihe uru rubuga rwari rufite izina rya organistecompositeur.fr kugeza mu mwaka wa 2011 aribwo rwafataga izina rya kizitomihigo.com.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda, urubuga rwa foundation ye ( www.kmp.rw ) rwarushije imbaraga urubuga rwe bwite, kuko amakuru y’ibikorwa byose uyu muhanzi akora abicishije muri iyi foundation iharanira Amahoro n’Ubumuntu, bigaragara ku rubuga rwa KMP.

Kizito Mihigo yatangaje ko mu minsi iri imbere urubuga rwe bwite ruzegurirwa abafana be, ku buryo bazajya bashobora kwiyandikishaho, bagafunguramo e-mail ndetse bakabasha kohererezanya indirimbo, amafoto n’ibindi baciye kuri urwo rubuga.

Urubuga www.kizitomihigo.com, kimwe na www.kmp.rw, zose ziri mu ndimi eshatu, Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Umuntu usuye izo mbuga zombi, ashobora kubona amafoto y’uyu muhanzi n’ibikorwa bye, videwo, icyo ibinyamakuru byagiye byandika, ndetse umuntu ashobora no guca kuri izi mbuga, akabasha kwinjira ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook ya Kizito Mihigo (ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi cumi na bitatu) n’iya Fondation KMP (ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi bine na Magana abiri).

Nk’uko uyu muhanzi yabigaragaje kuri Facebook na Twitter, ngo urubuga rwe rwa internet rwamubereye uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha ibikorwa bye n’ubutumwa atanga mu Banyarwanda.

Ku rubuga bwite rwa Kizito Mihigo (www.kizitomihigo.com)
Urubuga rwa KMP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .