Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe n’abanyamuryango ba Fondation KMP basuye akarere ka Bugesera, mu gitondo yataramiye abagororwa ba Gereza ya Ririma, nyuma ya saa sita ataramira amashuri yisumbuye y’i Nyamata.
Igikorwa cyo gutaramira abagororwa kiri mu mushinga Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace) yise "Inkunga y’ubuhanzi mu kugorora abagororwa". Ni gahunda igamije gutoza ubumuntu, urukundo rwa mugenzi wawe, byose bikaganisha ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda .
TANGA IGITEKEREZO