00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Major-X ari gukorana n’abandi bahanzi mu kwagura muzika ye

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 28 May 2013 saa 03:07
Yasuwe :

Umuhanzi Ndayishimiye Steven, uzwi ku izina rya ‘Major-X’ ubarizwa mu itsinda ‘Flat Papers’ rikora HipHop, asanga gufatanya no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ari imwe mu ntwaro izamufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika, dore ko ari no gukorana ingufu ngo amurikira abakunzi be album ye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka. Major-X wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Gangster in the city’, ‘Isengesho ry’umunyabyaha, n’izindi yakoranye na mugenzi ‘Sentpy The Gangsta’ bafatanyije itsinda ‘Flat Papers’, (...)

Umuhanzi Ndayishimiye Steven, uzwi ku izina rya ‘Major-X’ ubarizwa mu itsinda ‘Flat Papers’ rikora HipHop, asanga gufatanya no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ari imwe mu ntwaro izamufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika, dore ko ari no gukorana ingufu ngo amurikira abakunzi be album ye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka.

Major-X wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Gangster in the city’, ‘Isengesho ry’umunyabyaha, n’izindi yakoranye na mugenzi ‘Sentpy The Gangsta’ bafatanyije itsinda ‘Flat Papers’, ‘Imvururu’, ‘Vision’ yakoranye na Kamichi, n’izindi, aratangaza ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye no kwigarurira imitima y’abakunzi b’injyana ya hipHop, ndetse akanabasha kuzuza umuzingo w’indirimbo ze yamaze kwita ‘Urupfu n’izuka” ateganya kumurika muri Nzeri uyu mwaka, ari gufatanya n’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati: “Nyuma yo gusanga ubufatanye ari ingenzi, nafashe gahunda yo kugenda mfatanya n’abahanzi bagenzi banjye bakora injyana zitandukanye kugira nagure ibikorwa bya HipHop yanjye kandi ngere ku bakunzi benshi, ndetse binanyorohereze kuzuza no kuryoshya album yanjye ya mbere nteganya kumurikira abafana mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.”

Major-X, ni umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa kane, aho akurikiranira amasomo y’Ubumenyi bw’isi (Geography), akaba yaranatangiriye umuziki we mu w’2009 mu ntara y’Amajyepfo kaminuza iherereyemo, ariko akaba akoresha ibiruhuko bye mu mujyi wa Kigali kugira ngo akore iyo bwabaga ibihangano bye byiyongere binamenyekane.

Reba hano indirimbo ye ’Vision’ yakora na Kamichi:

Umva hano indirimbo ye ’Ikizungerezi’ yakoranye na Micyo The Best:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .