00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi Odda Paccy

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 October 2018 saa 11:41
Yasuwe :

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Mu itangazo IGIHE ifitiye kopi rigira riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

Kwamburwa ubutore kwa Paccy bije nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye, ariko ikaza kuvugwaho cyane benshi bamushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bujimije.

Iyo foto yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.

Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.

Mu kiganiro na IGIHE, Paccy yavuze ko ibiri kuri iyi foto yamamaza indirimbo byose ari ubugeni no kuyiryoshya bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Ngo yabikoze ashaka gutera amatsiko umuntu uzabona iriya foto, ku buryo anyoterwa kumva uko indirimbo izaba imeze.

Paccy asanzwe atungurana ku buryo no mu minsi ishize yifotoje yambaye ubusa yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye.

Itangazo ryambura Paccy ubutore
Uburyo Paccy yanditse izina ry'indirimbo ye nibyo byatumye yamburwa ubutore
Oda Paccy yifotoje atya ashaka kwamamaza indirimbo ye yitwa Order
Ni umuhanzi wita ku buryo agaragara ku mafoto

Amafoto ya Paccy mu bihe bitandukanye

Amagambo Paccy akoresha mu kwamamaza indirimbo ze akunze kutavugwaho rumwe

Paccy yari amaze iminsi asohora andi mafoto asa n’ashotorana

Paccy yari aherutse gusohora ifoto aryamye mu buriri yambaye ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .